Agashya: Shaiboub yahawe amafaranga yanga kuyabika ahitamo kuyihera abasifuzi! - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Agashya: Shaiboub yahawe amafaranga yanga kuyabika ahitamo kuyihera abasifuzi!.

Mu mukino ikipe ya APR FC yasezerewemo na Mlandege FC yo muri Zanzibar kuri penaliti 4-2 umunya Sudan Shaiboub Eldin ukinira ikipe y'Ingabo z'Igihugu niwe wahawe igihembo cy'umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri uyu mukino (Man Of The Match).

Shaiboub wari kapiteni muri uyu mukino yahawe amafaranga ibihumbi 750,000 by'amafaranga yo muri Tanzania nk'igihembo cy'umukinnyi witwaye neza kurusha abandi gusa uyu mukinnyi ubwo yahabwaga aya mafaranga yahisemo kuyaha abasifuye umukino ngo dore ko aribo yabonaga bitwaye neza.

Source: Imfura Jean Luc



Source : https://yegob.rw/agashya-shaiboub-yahawe-amafaranga-yanga-kuyabika-ahitamo-kuyihera-abasifuzi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)