Abafana ba Rayon Sports bari kuvunjisha ibyis... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu w'icyumweru turi gusoza, nibwo ikipe ya Rayon Sports yakinaga na Gasogi United mu mukino w'umunsi wa 16 wa shampiyona. Uyu mukino ntabwo warangiye neza ku ruhande rwa Rayon Sports, kuko yatsinzwe na Gasogi United ibitego 2-1.

Uyu mukino abafana ba Rayon Sports bari babukereye ndetse bitabiriye ku bwinshi, kuko bari baje kwirebera ikipe yabo ndetse no kkwirebera abakinnyi bashya iyi kipe yari iherutse gusinyisha.

Bigendeye ku buryo ikipe yatsinzewemo, bamwe mu bafana batashye barira, abandi bavuga ko ikipe yabo iri gutsindwa kubera umutoza wayo ukinisha nabi abakinnyi, ndetse akaba atazi no gusoma umukino.

Nyuma y'uyu mukino, kuri uyu wa Gatandatu nibwo ikipe ya Rayon Sports y'abagore, yamanutse mu kibuga aho yakinaga umukino w'ishiraniro muri shampiyona.

Rayon Sports y'abagabo ntabwo yatangiye umwaka neza nyuma yo gutsindwa nabi na Gasogi United 

Iyi kipe yaje gutsinda AS Kigali WFC ibitego 2-1 ndetse ihita ifata umwanya wa mbere, hari n'amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona kuko AS Kigali ariyo kipe yabagoraga.

Abafana ba Rayon Sports bari kuvunjisha ibyishimo

Abafana nyuma yo kubona ikipe yabo ibababaza bahisemo kwimurira ibikorwa byabo by'imifanire mu ikipe y'abagore.

Ubwo umukino w'ikipe ya Rayon Sports y'abagore wari ugeze ku munota wa 70, bamwe mu bafana ba Rayon Sports batangiye kuririmba ko ikipe ya Rayon Sports isigaye ari iya bagore,ndetse abandi bakavuga ko umutoza ubu ari Rwaka atari Wade.

Nubwo mu bagabo bitameze neza, ariko mu ikipe y'abagore igikombe barakigera amajanja 

Ngirinshuti Evode ufana Rayon Sports, aganira na InyaRwanda ubwo umukino wa Rayon Sports y'abagore wari urimbanyije, yavuze ko atazongera gutanga amafaranga mu ikipe y'abagabo.

Yagize Ati" Ubu mfite ibihumbi 250 FRW byanjye ngiye kibigabanya abakinnyi ba Rayon Sports y'abagore kuko niyo kipe dusigaranye. Nta mafaranga nakongera gutanga muri Rayon Sports y'abagabo kuko n'ubuyobozi ntabwo buyitayeho.

Nahimana ngo bakunze kwita Macari, nawe yunze mu rya Evode yemeza ko ikipe ubu yo gufana ari Rayon Sports y'abagore. Yagize ati" Rayon Sports y'abagore ubu niyo kipe twizeye, niyo kipe ikwiye gukomerwa amashyi, ureke iriya ifite umutoza utazi no gusimbuza. Agahinda iri kuduteza ntacyo tuzajya tujya kukivuza kuri bashiki bacu kuko ntibadutenguha."

Kuri uyu mukino umuyobozi w'umuryango wa Rayon Sports,Uwayezu Jean Fidere yari yabukereye ndetse ubona ko atewe ishema n'ikipe y'abagore ndetse umusaruro wavuye ku mukino wa Gasogi United asa n'uwawibagiwe. 


Rwaka Jean Claude ubanza ibumoso, niwe mutoza mukuru wa Rayon Sports WFC, ndetse akaba aherutse kwanga kuza mu ikipe y'abagabo kubera ibibazo birimo 

Rayon Sports y'abagore ku bigaragara ni nayo ubuyobozi bw'umuryango buri gushoramo amafaranga dore ko ari nayo iheruka kugura icyitwa umukinnyi 

Abafana bari babukereye, ndetse bazanye n'ibikoresho byo gufana nk'uko babikora mu bagabo 

Muri Rayon Sports amata ari kuguranwa itabi 


Ngo burya ntaho utashakira ibyishimo icya mbere ni umwanzuro 

Mukeshimana Dorothe yaraye asaruye amafaranga yari akunze guhabwa abakinnyi ba Rayon Sports y'abagabo, ariko bakaba muri iyi minsi batari gushimisha abafana 

Matic usanzwe areba Rayon Sports yicaye ahatwikiriye kuri uyu wa gatandatu yigabije izuba afana bashiki be umukino urinda urangira 


Nyuma y'umukino ikipe ya Rayon Sports y'abagore n'ubuyobozi baje gushimira abafana bari baje kubatera ingabo mu bitugu 

Abafana ba Rayon Sports ubwo bari baje kureba ikipe y'abagore, bitonganyaga bavuga ko Wade utoza abagabo arutwa na Rwaka 

Reba ibihe byaranze umukino wa Rayon Sports WFC na AS Kigali WFC

Bamwe mu bafana ba Rayon Sports ku wa 5 bari bavuye i Nyamirambo barira



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138552/abafana-ba-rayon-sports-bari-kuvunjisha-ibyishimo-amafoto-video-138552.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)