Wambarwa rimwe gusa! Byinshi ku musatsi w'umu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 23 Ukuboza 2023, umuhanzi Mugisha  Benjamin wamamaye nka The Ben yakoze ubukwe n'umukunzi we Uwicyeza Pamella wamenyekanye cyane mu marushanwa y'ubwiza (Miss Rwanda) mu mwaka wa 2019.

Mu muhango wo gusezerana imbere y'Imana, The Ben yaserutse yambaye umusatsi w'umukorano bitadukanye n'umusatsi yari asanzwe afite. Ni umusatsi wambarwa iyo umuntu agiye mu birori cyangwa se agiye gufata ifoto kugira ngo izabe imeze neza cyane.

Ni umusatsi wateje impaka ku mbuga nkoranyambaga buri wese avuga uko abishaka cyane ko nta makuru arambuye abantu benshi bari bafite kuri uwo musatsi yewe bamwe bakawusebya kuko batazi agciro kawo ndetse n'icyubahiro uyu musatsi ufite.

Uyu musatsi ubusanzwe wambarwa n'abagabo, urimo ibyiciro byinshi bitandukanira ku ibara ry'umusatsi, imiterere y'umusatsi, ingano y'umusatsi ndetse n'agaciro k'umusatsi. Nubwo byaterwa n'aho wawushyirishijeho, twagerageje kumenya agaciro k'uwo musatsi.

Umusore umaze kuba ubukombe mu gutunganya imisasti haba ku bagabo ndetse n'abagore, Wa Muniga ukorera mu mujyi wa Kigali, twamubajije agaciro uyu musatsi waba uhagaze mu gihe umuntu yaba agiye kuwishyirishaho muri Salon ye atubwira ko bigendera mu byiciro.

Wa Muniga yabwiye InyaRwanda.com  ko muri Salon ye uwa make uba uhagaze amafaranga 50,000 Frw hanyuma waba ushaka umusatsi mwiza kurusha ukishyura agera ku 300,000 Frw.

Iyi misatsi yombi aho itandukanira, ni uko uwa make biba bigaragara cyane ko ari umuterano gusa ku musatsi wa menshi ntabwo abantu bakunze kumenya niba koko ari umuterano cyangwa ari karemano.

Nagize ngo ni uko yanditse izina akaba yahenda, nkubita ijisho ku rubuga rwa Amazon rucururizwaho ibintu bitandukanye nsanga umusatsiw'abagabo b'abirabura uhagaze $250 ni ukuvuga akabakaba 300,000 Frw.

Ikindi cyo kumenya kuri uyu musatsi bigaragara ko wambarwa n'ufite ikofi ijegajega, ni uko wambarwa rimwe gusa ubundi ukaba urangije akazi kawo. Akenshi wambarwa n'abantu bagiye mu birori cyangwa bagiye gufata ifoto. 

Mu gushyira uyu musatsi ku mutwe, ntabwo biba ngombwa ko buri gihe aba awambaye nk'ingofero ahubwo uko amafaranga yiyongera niko barushaho gushyira ku mutwe ibimatira ku buryo umusatsi ufata cyane nta kibasha kuwukuraho kereka ari ubushake bw'uwawushyizeho.

Bamwe mu bantu bafite uruhara,umusatsi utereye kure kandi bifuza kugaragara neza nibwo buryo bwiza kandi bwihuse bakunze gukoresha kugira ngo base neza mu gihe runaka hari iyo bagiye gukora.

The Ben siwe cyamamare gusa waserutse yambaye umusatsi w'umukorano kuko abarimo Charlie Sheen, Jon Cryer, Robert Pattinson. Daniel Craig, Jude Law, John Travolt ni bamwe mu byamamare by'abagabo bagiye baseruka bambaye umusatsi w'umukorano.


Mu bukwe bwe, The Ben yakoresheje umusatsi w'umukorano


Ni umusatsi wambarwa rimwe gusa kandi ukaba uhenze cyane


Ku wa Gatandatu nibwo The Ben yakoze ubukwe na Pamella


Ku wa mbere tariki ya 25 Ukuboza 2023 ajya muri BK Arena mu gitaramo cya Israel Mbonyi,  The Ben yari yakuyeho umusatsi we


Robert Pattinson yambaye umusatsi w'umukorano


Icyamamare mu gukina Film, Al Pacino ni umwe mu baryoheje ifoto yishyiraho umusatsi w'umukorano

 
Pat Sajack ukunzwe cyane kuri Televiziyo muri Amerika nawe yigeze kwishyiraho imisatsi y'imikorano. Si rimwe si kabiri akunze kwambara umusatsi w'umukorano



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138023/wambarwa-rimwe-gusa-byinshi-ku-musatsi-wumukorano-the-ben-yambaye-mu-bukwe-bwe-138023.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)