Mu Rwanda hakiriwe abimukira 150 bahise buzuza abarenga 2.000 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bimukira bakiriwe mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukuboza 2023, ku Kibuga cy'Indege cya Kigali i Kanombe.

Imibare dukesha Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'Ubutabazi, igaragaza ko muri aba bimukira 153 baraye bakiriwe, barimo 82 bafite ubwenegihugu bwa Sudan, 56 b'Abanya-Eritrea, icyenda (9) b'Abanya0Ethiopia, batanu (5) bo muri Somalia ndetse n'umwe ufite ubwenegihugu bwa Sudani y'Epfo.

Iyi minisiteri ikomeza ivuga iti 'Bazajya gucumbikirwa mu Kigo cya Gashora, aho abandi bakiriwe mbere bacumbikiwe.'

Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi kandi yaboneyeho gutangaza ko kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira abimukira 2 059 baturutse mu Gihugu cya Libya.

Ivuga kandi ko 68% muri aba bose bakiriwe, babonye Ibihugu bibakira, aho Canada yakiriye 381, abandi 255 bakakirwa na Sweden, Norway ikakira 193, Leta Zunze Ubumwe za America ikaba yarakiriye 168, u Bufaransa bwakira 141, Finland yo yakiriye 187, u Buholandi bwo bwakiriye abimukira 82, naho u Bubiligi bukaba bwarakiriye 26.

Guverinoma y'u Rwanda ikomeza ivuga ko ikomeje kugira umuhate wo kwita ku mpunzi ndetse n'abimukira mu rwego rwo gutanga umusanzu wo gutabara ubuzima bwa bamwe bakunze guhura n'ibibazo.


UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Mu-Rwanda-hakiriwe-abimukira-150-bahise-buzuza-abarenga-2-000

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)