Mu minsi ishize, imwe mu nkuru zagarutsweho, ni iya CG (Rtd) Emmanuel Gasana wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi ndetse na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, ubu ukurikiranyweho ibyaha birimo kwakira indonke akaba yarafatiwe icyemezo cyo gufungwa by'agateganyo iminsi 30, ariko akaba aherutse kugaragara hanze.
Amakuru yabanje gutangazwa n'Umunyamakuru Hakuzwumuremyi Joseph, yavugaga ko CG (Rtd) Gasana atakibarizwa mu Igororero ndetse ko yahawe imbabazi, akaba yararekuwe ari iwe mu rugo.
Nanone kandi haje kugaragara ifoto ya Gasana yatashye ubukwe bw'umuhungu we uherutse kurushingana n'umukobwa Gen (Rtd) Kale Kayihura wigeze kuba Umuyobozi wa Polisi ya Uganda.
Nyuma byaje gutangazwa ko CG (Rtd) Emmanuel Gasana atafunguwe ndetse ko atababariwe nk'uko byari byabanje gutangazwa, ahubwo ko yahawe uruhushya kandi ko igihe yahawe nikirangira azasubira mu Igororero afungiyemo.
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), SP Daniel Rafiki Kabanguka, wabajijwe ku by'izi nkuru zose, yabanje kubitangaho ibisubizo bitagiye umurongo umwe, nk'aho yabanje kubwira umunyamakuru ko Gasana agifunze akiri mu Igororero rya Mageragere.
Uru rwego rwa RCS rwaje gutangaza ko CG (Rtd) Emmanuel Gasana atafunguwe ahubwo ko yahawe uruhushya nyuma yo kurusaba kandi ko abyemererwa n'amategeko.
Nyuma uyu Muvugizi wa RCS yaje kugirana ikiganiro n'Umunyamakuru Anne Marie Niwemwiza, avuga ko Uruhushya rwahawe Gasana yaruherewe umunsi yarusabiyeho, yakongera kubimubazaho, akamubwira ko atazi igihe yaruherewe, ndetse ko atazi n'igihe azanagarukira.
Amakuru ahari yizewe agera kuri kinyamakuru UKWEZI, aremeza ko uyu Muvugizi wa RCS yaba yaratawe muri yombi kubera uku kudahuza imvugo kwe kwabayeho ubwo yabazwaga kuri iki kibazo.
Amakuru kandi avuga ko uyu muvugizi wa RCS yafunzwe n'uru rwego akorera, rusanzwe ruri mu nzego z'umutekano z'u Rwanda.
KURIKIRA ISESENGURA
https://youtu.be/ZqOQU1Mnhco?t=678
UKWEZI.RW