Abanyamakuru nabikorera bashyiriweho amarush... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gutegura amarushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo agenewe abo mu mashuri makuru na za kaminuza, ubu noneho Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda rwashyizeho amarushanwa yahamagawemo abakozi bo mu byiciro bitandukanye.

Aya marushanwa yateguwe mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika ibitabo, hashyirwa mu bikorwa bikubiye mu cyerekezo cy'u Rwanda 2030, 2050 ndetse na gahunda ya 2063 y'Umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe (African Union-AGENDA 2063), igamije kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ariyo nkingi yo kubaka u Rwanda ndetse n'Afurika itengamaye.

Mu byiciro byahamagawe harimo abakozi bo mu bigo by'abikorera (Private Sector), abakozi bo mu Miryango Nyarwanda Itari iya Leta (Local NGOs), bakozi bo mu Miryango Mva Mahanga (INGOs), abakozi bo mu Madini n'Amatorero(Faith Based Organizations), ndetse n'abanyamakuru (Radio, TVs, Online Media,...).

Aya marushanwa kandi yatekerejweho hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe bikagaragara ko ibihugu byinshi byateye imbere mu bukungu bushingiye ku bumenyi babikesha ibitabo.

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard, yatangaje ko abazatsinda bazahembwa ibihembo bishimishije, yongeraho ko gahunda y'uko aya marushanwa iteye izajya ahagaragara mu minsi ya vuba.

Yaboneyeho kandi no kwifuriza umwaka mushya muhire abanyarwanda bose muri rusange, abifuriza kuzakomeza kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi basoma ibitabo bibubaka kandi bibungura ubumenyi.

Nyuma y'abanyeshuri, abanyamakuru n'abikorera nabo batekerejweho bategurirwa amarushanwa yo kwandika no gusoma ibitabo

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard

Aya marushanwa agamije gukomeza guteza imbere umuco wo kwandika no gusoma ibitabo mu Rwanda Â 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138059/abanyamakuru-nabikorera-bashyiriweho-amarushanwa-yo-gusoma-no-kwandika-ibitabo-138059.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)