Youseff Rharb yongeye guteza urunturuntu muri Rayon Sports nyuma y'ibyo umutoza yabwiye abayobozi akimara kubona bamwe mu bakinnyi b'iyi kipe bibagiwe inshingano - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Youseff Rharb yongeye guteza urunturuntu muri Rayon Sports nyuma y'ibyo umutoza yabwiye abayobozi akimara kubona bamwe mu bakinnyi b'iyi kipe bibagiwe inshingano

Umutoza w'ikipe ya Rayon Sports Mohamed Wade urimo gutoza iyi kipe kugeza ubu, nyuma yo kubona uko Youseff Rharb arimo kwitwara, yababwiye ko uyu mukinnyi ameze neza atari uwo kurekura ngo ajye ahandi.

Uyu rutahizamu byari byamaze kwemezwa ko azatandukana n'ikipe ya Rayon Sports ariko bisa nkaho ibyo kumurekura byakuweho kubera aya magambo umutoza yabwiye ubuyobozi. Biravugwa ko kugeza ubu ubuyobozi butarafata umwanzuro wa nyuma kuko hari abemeranya n'umutoza abandi ntibabyumve.

Bisa nkaho umutoza Mohamed Wade yabonye abakinnyi bakina kumwanya umwe na Youseff batamuha ibisubizo ku byo ashaka gukina bikana ari byo byatumye atekereza kugumana na Youseff Rharb ariko bikavugwa ko uyu mukinnyi yaciye bugufi agasaba imbabazi.

 



Source : https://yegob.rw/youseff-rharb-yongeye-guteza-urunturuntu-muri-rayon-sports-nyuma-yibyo-umutoza-yabwiye-abayobozi-akimara-kubona-bamwe-mu-bakinnyi-biyi-kipe-bibagiwe-inshingano/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)