Ikipe ya APR FC iri gutera iza mashimwe nyuma y'umukinnyi wayo wagarutse n'ibyishimo bikomeye afite intego yo guhesha igikombe iyi kipe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya APR FC iri gutera iza mashimwe nyuma y'umukinnyi wayo wagarutse n'ibyishimo bikomeye afite intego yo guhesha igikombe iyi kipe

Ikipe ya APR FC yatangiye imyitozo yitegura Shampiyona igomba gusubukurwa tariki 24 Ukwakira 2023 nyuma y'imikino ikipe y'igihugu y'u Rwanda irimo gukina yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi.

Iyi myitozo ikipe ya APR FC yayitangiye irimo na rutahizamu wayo Sharaf Eldin Shaiboub wari umaze igihe atagaragara mu bandi bakinnyi b'iyi kipe y'ingabo z'igihugu.

Ikipe ya APR FC kugeza ubu iri ku mwanya wa 2 w'agateganyo wa Shampiyona aho ikurikiye ikipe ya Musanze FC harimo ikinyuranyo cy'amanota 2. Izi zose zikurikiwe na Rayon hamwe na Police FC.

 



Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-apr-fc-iri-gutera-iza-mashimwe-nyuma-yumukinnyi-wayo-wagarutse-nibyishimo-bikomeye-afite-intego-yo-guhesha-igikombe-iyi-kipe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)