Umwana na nyina ! Umucekuru w'imyaka 103 yagaragaye mu mashusho Ari kwishimana n'umwana we w'imyaka 87 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iki gihe biragoye ndetse bigoye cyane ko umuntu yakura akagera mu myaka ijana akiriho, kubera ibiribwa turya bidafite umwimerere ni kimwe mu bintu biri gutuma abantu badasaza cyane ngo bagere mu myaka 100.

Icyakora ntibivuze ko hatari abagera muri iyo myaka ndetse banayirenza.Mu mashusho yasakaye hirya no hino ku mbugankoranyambaga, Umucekuru w'imyaka 103 yagaragaye Ari kumwe n'umwana we wumukobwa nawe ushaje cyane kuko uwo mwana nawe afite imyaka 87 y'amavuko.

 

Ayo mashusho yanyuze ku rubuga rwa TikTok mu mazina ya @sametbh yari amaze kurebwa nabarenga million 9, ndetse ahandikwa ibitecyerezo hari huzuye kuko abarenga ibihumbi 10 bamaze kwandikaho ibitecyerezo ndetse ayo mashusho amaze gukundwa nabarenga ibihumbi 900.

 

Uburyo uyu mubyeyi ushaje gutyo ndetse n'umwana we bari bishimanye nibyo bikomeje gukora ku mitima ya benshi ndetse banashima kuntu babanye neza nkaho bakiri muri ya myaka mito bagihararanye.

Abantu benshi bakomeje kuvuga ko uyu mubyeyi yahiriwe kuba abona umwana we asaza ndetse ngo n'uyu mwana arahirwa kuba agifite nyina umubyara.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: thetalk.ng

The post Umwana na nyina ! Umucekuru w'imyaka 103 yagaragaye mu mashusho Ari kwishimana n'umwana we w'imyaka 87 appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/umwana-na-nyina-umucekuru-wimyaka-103-yagaragaye-mu-mashusho-ari-kwishimana-numwana-we-wimyaka-87/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)