Umutoza w'Amavubi ntiyanyuzwe n'urwego rw'abakinnyi bashya 2 baturutse i Burayi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Torsten Frank Spittler yavuze ko abakinnyi babiri bashya baheruka kuza mu ikipe y'igihugu bakina mu Bubiligi, atanyuzwe n'urwego bariho.

Abo bakinnyi ni umunyezamu wa Royal Union Saint-Gilloise, Maxime Wenssens na Yves Hendrickx wa RWD Molenbeek.

Ni bakinnyi bahamagawe biyongera ku bandi 30 bari bahamagawe mu Mavubi yiteguraga imikino 2 y'ijonjora ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2023 aho yanganyije na Zimbabwe 0-0, n'uwo yaraye atsinzemo Afurika y'Epfo 2-0. Ni imikino yose aba bakinnyi bakinnye.

Umudage utoza Amavubi, Torsten Frank Spittler yavuze ko imwe mu ntego binjiranye muri iri rushanwa ari ugushaka abakinnyi bakiri bato bakina hanze bashobora kuba baza mu ikipe y'igihugu Amavubi.

Ati "Twashakaga gukoresha ibi bihe kugira ngo turebe ko hari abakinnyi bakiri bato bakina hanze tutazi tubagereranye n'abandi bakina imbere mu gihugu cyangwa se bakina hanze y'u Rwanda."

Agaruka kuri aba bakinnyi baje, yavuze ko atanyuzwe n'urwego bariho ndetse ku giti cye akaba yumva nta wundi mukinnyi wazongera guhamagarwa atamusura mu ikipe ye akinamo.

Ati "Mu by'ukuri aba bakinnyi b'imyaka 18 ntabwo biteguye, ariko ni ibintu tuzakomeza gukurikirana, na none ikindi nize ni uko niba hari abakinnyi bakina hanze y'u Rwanda i Burayi, nkomoka i Burayi najyayo nkabareba nkaba navugana n'abatoza babo, n'aho ubundi muzakomeza kwangiza amafaranga mubazana hano ngo tubarebe."

"Byaba byiza ngiyeyo nkabareba mu myitozo nabona bameze neza nkabahamagara, reka ubu tubifate nk'igeragezwa ariko aba basore ntabwo biteguye kuba baza mu ikipe y'igihugu yacu."

Nubwo avuga ibi ariko amakuru ahari ni uko hari n'abandi bakinnyi bamaze kumvikana n'u Rwanda bemeye kurukinira ku buryo mu mikino itaha bazitabira ubutumire.

Maxime Wenssens umunyezamu wa Union Saint-Gilloise
Myugariro Yves Hendrickx
Torsten Frank Spittler avuga ko aba bakinnyi batari ku rwego yifuza



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-w-amavubi-ntiyanyuzwe-n-urwego-rw-abakinnyi-bashya-2-baturutse-i-burayi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)