Ccile Kayirebwa yavuze impamvu yigeze kujyan... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu myaka yabanje ibihangano bye byumvikanaga cyane kuri Radio Muhabura na ORINFOR yaje guhinduka icyo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA).

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, amaraso mashya mu bahanzi yatangiye kwigaragaza akora ibihangano byinshi byatangiye kumvikana cyane kuri Radio zigenga zavukaga, bijyana n'uko izo Radio zatangiye gucuranga indirimbo za Kayirebwa.

Mu myaka ya za 2010, ibihangano by'abahanzi Nyarwanda byumvikanaga mu bitangazamakuru by'imbere mu gihugu byari ku kigero cya 20%, kuko umuziki w'abahanzi bo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (EAC) wari wariganje cyane mu Rwanda.

Bamwe mu baraperi banyuze mu itsinda rya Tuff Gangz mu ndirimbo zirenze imwe bakunze kugaragaza ukuntu bahibikaniye iterambere ry'umuziki w'u Rwanda, mu gihe batangiye imbere mu gihugu humvikana indirimbo z'abarimo Jose Chameleone, Saida Karoli n'abandi.

Amatsinda nka KGB, abahanzi nka Miss Jojo, Rafiki, Kitoko n'abandi nibwo batangiye urugendo rw'umuziki, imbere mu gihugu hatangira kuboneka umuziki w'abanyarwanda.

Umwunganizi mu mategeko wa Kayirebwa, yavugaga ko uyu muhanzikazi yatanze ikirego mu nkiko kubera igikombo yatewe n'ikoreshwa ry'ibihangano bye mu bitangazamakuru kandi nta burenganzira yabitangiye, bityo agatakaza isoko mu kwagura inganzo ye.

Rudastimburwa Albert washinze Contact FM iri muri Radio zajyanywe mu nkiko na Kayirebwa, yumvikanishaga ko Kayirebwa atakabaye arega ibitangazamakuru, kuko icyo bakoze ari ukumenyekanisha ibihangano bye.

Mu gitekerezo yigeze kunkuza muri Igihe, yavuze ati 'Itangazamakuru ryagize uruhare mu kuzamura umwuga we nta wari ufite umugambi wo kumusenya.'

'Ikibabaje ni uko kutumvikana mu itangazamakuru bizamubera igihombo gikabije, ahazaza h'umuziki no kubakunzi b'ibihangano bye. Jye ndumva atariko byakagombye kumera.'

Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2023, Kayirebwa yavuze ko yareze ibitangazamakuru byakoreshaga indirimbo ze mu buryo bunyuranyije n'amategeko kubera ko 'nashakaga ko hano mu gihugu haba sosiyete cyangwa 'association des droits d'auteur' ku buryo umuntu wese adashobora gukoresha ibihangano by'umuntu uko ashaka.'

Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Umunezero', yumvikanisha ko umuhanzi yirya akimara kugirango indirimbo ibashe gusohoka. Bityo ko nta muntu ukwiye gukinira ku mbaraga n'umuhate aba ashyizemo kugirango ibihangano bye bijye hanze.

Yavuze ko mu byo yamenye ari uko umuhanzi akora igihangano, hanyuma akacyandikisha muri 'asscoation' ari nabo bakurikirana inyungu zivamo kandi zikagera ku muhanzi n'ubwo zitaba ari nini nk'uko umuntu yaba abyiteze. Ati 'Kuko umuntu ntabwo aba yarabitoraguye ku muhanda (Ibihangano).'

Kayirebwa yavuze ko nyuma y'ikirego yatanze mu nkiko abona ikoreshwa ry'ibihangano ry'abahanzi nta burenganzira bufitiwe 'byaragabanutse'.

Kandi avuga ko muri iki gihe ibihangano bye wabibona unyuze muri Caritas, Ikirezi n'ahandi.

Yatanze urugero avuga ko kurengera ibihangano by'abahanzi bigifite icyuko, kuko hari igihe yigeze guhura n'umuntu mu muhanda amusaba kumugurira ibihangano yari afite asanga ni indirimbo ze.

Ati 'Ni ukuri kw'Imana, nagiye kubona mbona anzaniye 'Cassette' yanjye aranyereka ngo ngure, noneho ngira ntya ndamureba, aravuga ngo 'ayiwe' mbona arirukanse.'

Uyu muhanzikazi avuga ko muri iki gihe hamwe n'iterambere ry'ikoranabuhanga, havutse imbuga zirimo na Youtube zitanga amafaranga ku bahanzi n'ubwo atari menshi.

Akomeza ati 'Bibaho koko? […] Ikintu cyakuvuye mu mutwe no mu mutima no mu nda koko umuntu agapfa gutwara gusa warageretseho no kugihimba, ukajya muri studio, ugatanga amafaranga atagira ingano, icyakubwira ingendo umuntu aba yarakoze gusa, maze umuntu akaza akabitwara akabicuruza… ntabwo byemera rwose.'

Ubwo yari mu biganiro 'Meet the President' mu Intare Conference Arena, Perezida Kagame yasabye Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), gufasha abahanzi gutungwa n'ibyo bakora. Icyo gihe yatangaga umurongo ku kibazo cyari kibajijwe n'umuhanzi Igor Mabano.

Perezida Kagame ati 'Muzamwegere! Muzabegere, mubafashe, kuko bariya ba 'Rwandan Society of Authors (RSAU) wavugaga ntabwo bazi gukora amafaranga […] Ni byo nyine irabahuza (urubuga) bose, ariko barashaka izindi mbaraga zivuye hanze y'ukuntu ibyo byabyazwa umusaruro w'amafaranga.'

Akomeza ati 'Naho barahura (guhura), bagakora umuziki mwiza, bagakora ibindi by'ubuhanzi byiza ariko kubihinduramo ikintu cyibyara amafaranga ntabwo babizobereyemo. Niyo mpamvu nshaka ko RDB yabafasha, mukabegera mukabikemura.'

Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter witwa Justin usanzwe ari n'umuhanzi, tariki 3 Werurwe 2023, yashyize kuri konti ye ya Twitter ubutumwa buherekejwe n'amashusho, abaza RDB aho igeze ishyira mu bikorwa ibyo Perezida Kagame yasabye gukorera abahanzi.

Yagize ati 'Kuko u Rwanda rukwiye ibyiza! Perezida wacu bwite yadusabiye ko mudusanga kugeza na n'ubu turacyabategereje cyangwa mwaraje ntitwabimenya? Hari igihe azongera akadukorera 'surprise' akatugarukaho wenda muzatureba".

Mu batanze ibitekerezo harimo n'Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahanzi, Intore Tuyisenge, watangiye ubutumwa ashima Perezida Kagame ku bw' 'itegeko rirengera umutungo bwite mu by'ubwenge No50/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018'.

Yabwiye Perezida Kagame ko n'ubwo iri tegeko ryatowe 'ntiryubahirizwa'. Avuga ko ibi biri mu bigikoma mu nkokora abahanzi. Akomeza ati 'Gusa n'ubwo hari ibitagenda neza ariko hari n'ibyakozwe.'

Nyuma y'ibibazo binyuranye n'ibitekerezo, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), cyasubije ko 'Ku bufatanye n'inzego zitandukanye zirimo RDB, Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imirimo imwe n'imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) n'abandi, hari ibikorwa byakozwe n'ibindi bikiri gukorwa kugira ngo abahanzi babone umusaruro uturuka ku bihangano byabo ndetse n'ibikorwa byabo bikomeze gutera imbere.'

RDB yavuze ko mu byakozwe harimo 'Ubukangurambaga n'amahugurwa byahawe abakoresha ibihangano barimo ba nyiri ibitangazamakuru n'abandi aho basobanuriwe icyo itegeko riteganya ku burenganzira bw'umuhanzi banibutswa kubahiriza itegeko rirengera umutungo bwite mu by'ubwenge.'

Mu butumwa bwo kuri Twitter, RDB yakomeje ivuga ko Urugaga rw'abahanzi (RSAU) rukomeje 'igikorwa cyo gukusanya amafaranga yishyurwa ku ikoreshwa ry'ibihangano ndetse guhera mu mwaka wa 2019 ikaba iyasaranganya abahanzi biyandikikishije muri icyo kigo.'

Kuko u Rwanda Rukwiye Ibyiza HE @PaulKagame Perezida wacu bwite yadusabiye ko mudusanga @RDBrwanda kugeza nanubu turacyabategereje?cg mwaraje nti twabimenya?harigihe azongera akadukorera #suprise akatugarukaho Wenda muzatureba🇷🇼🎸🎸👇👇🇷🇼 @cakamanzi @RMbabazi @SadateMunyakazi pic.twitter.com/EOgbCgRjIo

â€" 🚨JUSTIN W'I KINGOGO@NGORORERO🚨 (@JUSTIN_NSENGIMA) March 3, 2023
 

Kayirebwa yavuze ko yajyanye mu nkiko ibitangazamakuru agamije kurengera ibihangano bye n'iby'abandi


Kayirebwa yavuze ko kurengera ibihangano by'abahanzi Nyarwanda bitaragera ku kigero cyifuzwa 

KANDA HANO UREBE KAYIREBWA ASOBANURA IMPAMVU YIGEZE KUREGA IBITANGAZAMAKURU

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136780/cecile-kayirebwa-yavuze-impamvu-yigeze-kujyana-mu-nkiko-ibitangazamakuru-kubera-indirimbo--136780.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)