Umutoza Torsten Frank Spittler utoza Amavubi nyuma yo kubona inota ku mukino we wa Mbere atoje yagize icyo atangariza itangazamakuru - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'umukino wahuje ikipe y'igihugu Amavubi na Zimbabwe ukaza kurangira amakipe yombi anganyije 0-0, umutoza Torsten Frank Spittler utoza Amavubi yatangaje uko yabonye imikinire y'ikipe ye.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Torsten Frank yavuze ko yanyuzwe n'imikirire y'abakinnyi be kuko amaranye nabo igihe gito (iminsi 10).

Yagize ati 'Mbere na mbere nishimiye uko ikipe yitwaye, kuko murabizi ko byari bikomeye kuko ni iminsi 10 yonyine ishize ntangiye gutoza Amavubi, ntibyoroshye kuko hari nk'umukinnyi waje ejo mu gitondo.'



Source : https://yegob.rw/umutoza-torsten-frank-spittler-utoza-amavubi-nyuma-yo-kubona-inota-ku-mukino-we-wa-mbere-atoje-yagize-icyo-atangariza-itangazamakuru/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)