Umunyarwanda Emmanuel Bagwaneza aratabaza Polisi y'u Rwanda nyuma y'akarengane avuga ko yakorewe n'umupolisi wo mu muhanda - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwanda Emmanuel Bagwaneza aratabaza Polisi y'u Rwanda nyuma y'akarengane avuga ko yakorewe n'umupolisi wo mu muhanda.

Yifashishije urukuta rwe rwa X, Emmanuel Bagwaneza yagaragaje ikibazo cye maze asaba ko yarenganurwa hakiri kare.

Yagize ati: 'Mwaramutse @Rwandapolice ndasaba kurenganurwa Ejo 15.11.2023 nafashwe numupolisi wo mu muhanda ntwaye moto scooter mfite category B.antwarira moto ananyandikira ibihumbi 50,000 rwf. Igihano kidahuye nicyo itegeko.'

Akomeza agira ati: 'Igihano cyo gufunga moto iminsi 15. Ukanongeraho amande ya 50000 rwf nicyo giteye ubwoba. Nahubundi umwete wo ndawufite code yikizami irahari.'

Polisi y'u Rwanda ntakintu yari yamusubiza.



Source : https://yegob.rw/umunyarwanda-emmanuel-bagwaneza-aratabaza-polisi-yu-rwanda-nyuma-yakarengane-avuga-ko-yakorewe-numupolisi-wo-mu-muhanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)