Umuhanzi Weasal Manizo yateye imitoma Teta Sandra amwifuriza isabukuru nziza y'amavuko akomeza gucecekesha amakuru y'uko yamukubise #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi wamamaye nka Weasal wo mu gihugu cya Uganda akaba umugabo w'Umunyarwandakazi Teta Sandra yahamije urwo amukunda ku isabukuru ye y'amavuko amuhamiriza ko nta wundi uzigera amumurutira.

 

 

Mu butumwa Teta Sandra yanyujije kurukuta rwe rwa Instagram , yagaragaje ko Teta Sandra yamubereye urumuri ndetse aramutomagiza nyuma y'uko urugo rwabo bombi rwavuzweho kujya mu icuraburindi rikomeye bivugwa ko Weasal Manizo yabaye aka mukuru we Jose Chameleon nawe watandukanye n'umugore amurega kumuhohotera no kutita ku rugo rwe.

 

Uyu muhanzi yagize ati:'Wabereye urumuri ubuzima bwanjye ndetse nzagushimira.Isabukuru nziza umwiza dusangiye ubuzima'.

 

Byuzwe ko Teta Sandra yakubiswe n'uyu mugabo Weasal nyuma y'amafoto yamugaragara yakubiswe bikomeye kugeza ubwo isura ye yangirikaga.Gusa muri uko kuvugwa k'umugabo we , Teta Sandra yabigiyemo gake kugeza ubwo avugiye n'umugabo we , ashimangira ko atari we wamukubise.

Nyuma yo gukubitwa nkuko inshuti ze zabyemezaga,Teta Sandra yaje mu Rwanda bivugwa ko ahunze gusa akomeza kugaragaza ko akunda Weasal kurwego rwo hejuru dore ko muri iki gihe ababyeyi be bari baragiye mui Uganda kubw'ibibazo yari afitanye nawe.

 

 

The post Umuhanzi Weasal Manizo yateye imitoma Teta Sandra amwifuriza isabukuru nziza y'amavuko akomeza gucecekesha amakuru y'uko yamukubise appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-weasal-manizo-yateye-imitoma-teta-sandra-amwifuriza-isabukuru-nziza-yamavuko-akomeza-gucecekesha-amakuru-yuko-yamukubise/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)