Umugore wa Chita yavuze ibintu 3 yamukundiye (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru Niyitegeka Jules William [Chita] n'umugore we Yvette Batamuriza batangije umuyoboro wa YouTube bise 'Queen of Chita' bazajya banyuzaho ibiganiro bitandukanye birimo inkuru y'urukundo rwabo, ubuzima bwabo ndetse n'ibindi biganiro by'abandi bantu bakundana.

Mu kiganiro cya mbere cyatumbutse kuri iyi YouTube, Chita yavuze ko impamvu yashinzwe bitewe n'umugore we wagize igitekerezo cyo kuzajya atambitsaho ibiganiro, gusa na we ngo akenshi bazajya baba bari kumwe.

Ati "Mbere na mbere ni umuyoboro (chaine) wanjye n'umugore wanjye ariko ntabwo uruhare runini ari njyewe kuko ni uy'umugore kuko ni we uzajya utambutsa ibiganiro n'ibitekerezo bye ariko kugira ngo biryohe kurushaho, ngomba kuba mpari kenshi ndi kumwe na we kugira ngo bigende neza kuko tugirana ibihe byinshi turi kumwe."

"Icya mbere ni inkuru y'urukundo yacu cyangwa ubuzima bwacu, tuzaganira n'abantu bakundana "Couples", abantu bafite ubunararibonye bw'ubuzima ariko cyane cyane buganisha ku rugo ariko cyane cyane abagore kuri gahunda zo kurera no kubyara."

Yakomeje avuga ko bazaganiriza abantu b'ingeri zose ndetse n'ibikorwa by'ubugira neza byo gufasha abatishoboye.

Muri iki gikaniro ni ho Batamuriza yahishuye ko yakundiye Chita ibintu 3 kandi by'ingenzi, byatumye yumva ubuzima bwe babumarana.

Ati "Icyo namukundiye ni ibintu bitatu. Ikintu namukundiye bwa mbere, ni umunyakuri ntabwo yigeze ambeshya, ntabwo yigeze anyiyemeraho ngo ambwire bya bintu bidashoboka, dukundana yabaye we nyine, yabaye umunyakuri, kwa kundi ukundana n'umuhungu akakubeshya akagucurika ntabwo byigeze bimuranga, biri no mu bintu numvaga nifuza ku muhungu."

"Icya kabiri biri mu kuntu ateye, kuba iruhande rwe nta rungu, mbega njyewe mpora nishimye. Icya gatatu akunda umurimo, arakora cyane."

Chita Yvette bakoze bamaze imyaka irenga ibiri babana nk'umugore n'umugabo kuko bakoze ubukwe Kanama 2021, ubu bafitanye umwana umwe w'umuhungu.

Chita na Yvette batangije chaine bazajya banyuzaho ibiganiro birimo n'inkuru y'urukundo rwa bo



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umugore-wa-chita-yavuze-ibintu-4-yamukundiye-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)