Rutahizamu wa Rayon Sports yavuye mu myitozo itarangiye yerekeza i Burayi #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Rutahizamu wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince yaraye afashe rutimikerere yerekeza ku Mugabane w'u Burayi muri Latvia gukora igeragezwa.

Uyu rutahizamu w'umunyarwanda akaba yarerekeje i Burayi nyuma yo kuva mu myitozo ya Rayon Sports atayisoje aho yasize bagenzi be mu kibuga.

Rudasingwa Prince akaba yari mu myitozo kimwe n'abandi bakinnyi ku gicamunsi cy'ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 1 Ugushyingo 2023 mu Nzove aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo.

Ubwo imyitozo yaburaga nk'iminota 20 ngo irangire ni bwo uyu mukinnyi yavuye mu kibuga afata igikapu cye asohoka mu Nzove asize abandi mu kibuga ajya kwitegura urugendo.

Prince akaba yarahise yerekeza i Burayi gukora igeragezwa mu ikipe ya Riga FC ikina mu cyiciro cya mbere muri Latvia.

Rudasingwa Prince w'imyaka 20 yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, yaje gutandukana naryo muri 2018 ari nabwo yajyaga kwiga muri LDK, niho umutoza Kayiranga Jean Baptiste yamubonye amutwara mu irerero rya Rayon Sports ari ho yavuye azamurwa mu ikipe nkuru muri 2020.

Rudasingwa Prince yerekeje i Burayi gukora igeragezwa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wa-rayon-sports-yavuye-mu-myitozo-itarangiye-yerekeza-i-burayi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 31, May 2025