U Rwanda ruri kwicira isazi mu jisho kuri ba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Usibye no muri shampiyona, mu ikipe y'igihugu usanga abakinnyi bahurije hamwe ibitego bikomeje kubura ndetse hagendewe ku bakinnyi ikipe y'igihugu Amavubi ifite nta cyizere gihari ko bizakemuka vuba. Kuva mu 2011 ikipe y'igihugu Amavubi imaze gukina imikino 53 ubariye hamwe imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika ndetse n'imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi.

Muri iyi mikino, u Rwanda rwatsinzemo imikino 10 rutsindwa 27, runganya imikino 16. Muri iyi imikino 53, u Rwanda rwatsinzemo ibitego 47, bivuzeko nibura ari igitego 1.12 kuri buri mukino. Muri ibi bitego, harimo ibitego 10 yatsinze Seychelles mu mikino ibiri.

Kuva mu 2011 ariwo mwaka twahisemo gukoresha, icyo gihe u Rwanda rwari rufite ba rutahizamu barimo Olivier Karekezi, Bokota Kamana Labama, Uzamukanda Baby ndetse n'abandi bakinnyi bari bakomeye nka Iranzi Jean, Sina Jerome, Daddy Birori n'abandi.

Olivier Karekezi niwe umaze gutsindira Amavubi ibitego byinshi, gusa abanyarwanda bakumbuye ubuhanga n'ubuyobizi bwe 

Meddie Kagere icyo gihe nawe yari umukinnyi mwiza ndetse bigaragara ko azafasha byinshi u Rwanda kandi niko byagenze. Uko imyaka yagiye yigira imbere, Olivier Karekezi yaje gusezera mu Mavubi ndetse ahagarika umupira w'amaguru, Bokota Kamana Labama nawe biba uko.

Abakinnyi barimo Meddie Kagere, Tuyisenge Jacques bari binjiye mu ikipe y'igihugu 2011 aba bakinnyi baje kuba ngenderwaho muri ba rutahizamu ndetse icyo gihe Birori Daddy nawe yari agihari.

Mu 2013, Sugira Ernest nawe yinjiye mu ikipe y'igihugu Amavubi asanganira Kagere, Tuyisenge Jacques na Birori warimo ubyina  umutaho.   

Aba bakinnyi, u Rwanda rwaje kubagenderago imyaka isaga 10, kuko nibura navuga ko umuvuduko wabo watangiye kugabanyuka mu 2019. Icyo gihe u Rwanda rwari mu bihe bigoye kubijyanye na barutahizamu kuko washakaga umukinnyi uzasimbira aba bagabo umukamubura.

Bamwe mu bakinnyi bari gukomeza aho ba Kagere Meddie na Tuyisenge Jacques bari bagejeje, harimo abakinnyi bakinnye igikombe cy'Isi cy'abatarengeje imyaka 17 2011, gusa abenshi muri abo byageze 2019 baratangiye kureka umupira. Abakinnyi bari bagikina twavuga nka Mico Justin, Ruhinda Faruku ariko nabo wabonaga batiteguye kuzaheka Amavubi mu bihe biri imbere.

Amavubi U17 ya 2011, yagendanye abanyarwanda, ibaye yishyura yakagize icyo itanga 

Danny Usengimana yari umukinnyi mwiza mu makipe ye ariko yagera mu ikipe y'igihugu bikanga, Biramahire Abedy watowe nk'umukinnyi mwiza utanga icyizere mu  2017 ntabwo umuvuduko yariho yawukomeje. Muri icyo gihe  nibwo abakinnyi nka Bizimana Yannick, Nshuti Innocent Twizerimana Onésime barimo binjira, ukongeraho Mugenzi Bienvenue mukuru wabo bose.

Kuva icyo gihe muri 2019 kugera 2023, aba bakinnyi bananiwe gusigariraho bakuru babo, ndetse biri gushyira habi umusaruro w'ikipe y'igihugu Amavubi.

Imyaka 3 irashije u Rwanda rudatsinda nibura ibitego 2 mu mukino umwe haba mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika ndetse n'itike y'igikombe cy'Isi. U Rwanda ruheruka gutsinda nibura ibitego birenze 2 mu mukino umwe, yaba iyo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cyangwa igikombe cy'Isi tariki 10 Nzeri 2019 ubwo batsindaga Seychelles ibitego 7-0.Kuva icyo gihe u Rwanda ntabwo rurarenza igitego 1 mu mukino umwe.

Nyuma ya 2019  byagenze gute?

2020

U Rwanda rwakinnye 2 ntirwinjiza igitego

Cape Varede 0-0 Rwanda

Rwanda 0-0: Cape Varede

2021

U Rwanda rwakinnye imikino 8 rutsindamo umukino wa Mozambique batsinze igitego kimwe ku busa, ari naho mukino baheruka gutsinda,  rutsindwa imikino 5, runganya 2 wakora igiteranyo muri iyi mikino ugasanga rwatsinzemo ibitego 3 gusa.

2022

U Rwanda rwakinnye imikino 2 r rutsindamo igitego kimwe ubwo banganyaga na Mozambique.

2023

U Rwanda rumaze gukina imikino 5 aho rwatsinzemo ibitego 2, harimo igitego cyo kuri Senegal ndetse na Benin.

Ese barutahizamu bakina mu Rwanda bitwara gute nyuma ya COVID-19?

Kuva muri COVID-19 muri shampiyona y'amatsinda, abakinnyi b'abanyarwanda ntabwo bakunze kuyobora abafite ibitego byinshi kuko babaga bibereye mu myanya y'inyuma.

Sugira Ernest niwe mukinnyi umaze gutsindara Amavubi ibitego byinshi kuva mu 2015, gusa buri munyarwanda avuga ko hari byinshi yari kuba atanga iyo aza kuba akina 

Kuva mu mwaka w'imikino 2020-21, ubwo hakinwaga shampiyona y'amatsinda kugera muri uyu mwaka w'imikino aho shampiyona igeze ku munsi wa 10, Twizerimana Onésime niwe umaze gutsinda ibitego byinshi 22, Yannick Bizimana akaza ku mwanya wa Kabiri n'ibitego 19, Bienvenue Mugenzi ku mwanya wa Gatatu  n'ibitego 19, Mugunga Yves ku mwanya wa Kane n'ibitego 18.

Abakinnyi bakina imbere, bari bahamagawe mu ikipe y'igihugu bahagaze bate muri shampiyona?

Abakinnyi 7 nibo bari bahamagawe mu bakina imbere, bakina mu Rwanda, aho bose bafite ibitego 15 muri shampiyona. Mugenzi Bienvenue afite ibitego 2, Mugisha Didier afite ibitego 4, (yarasezerewe), Nshuti Innocent afite igitego 1, Mugunga Yves afite ibitego 4 (yarasezerewe), Mugisha Gilbert nta gitego afite, Gitego Arthur afite ibitego 2, na Kwitonda Alain afite ibitego 2.

Kuri uyu wa Kabiri u Rwanda ruzakina na Afurika y'Epfo mu mukino wa nyuma usoza umwaka, umukino uzaba ugoye kuko ibi bihugu ni ubwa mbere bigiye guhura, ndetse Afurika y'Epfo mu mibare ikaba iri hejuru mu mibare. 

Kagere na Tuyisange nti tuzi niba barasezeye mu ikipe y'igihugu Amavubi ariko iminsi yabo iheruka batangaga ibimenyetso ko bakeneye umusimbura 

Sugira Erinest umukinnyi rukumbi uheruka guhabwa amafaranga n'abanyarwanda kubere ibyishimo byari byabasaze 

Byiringiro Lague umukinnyi rukumbi uheruka guhesha u Rwanda amanota 3 imbumbe, ubu byabaye nk'amateka 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136610/u-rwanda-ruri-kwicira-isazi-mu-jisho-kuri-ba-rutahizamu-136610.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)