Alain Mukuralinda yameneye ibanga abahanzi ny... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bwana Alain Mukuralinda aganira na InyaRwanda.com agaruka kuri iyi ngingo, yavuze ko abahanzi  abanyarwanda bashatse bakora itorero hanyuma bagatumira umukuru w'igihugu akaza bakagira ibyo baganira.

Agira ati:" Ese ubundi bakoze itorero ryabo (...) Bakavuga bati uyu munsi tuzahura nk'abahanzi; tukavuga tuti 'abaririmba Gospel, abaririmba Secular, abaririmba iza gakondo mwaretse tukazishyira hamwe tukaba na benshi, tukavuga  tuti uyu munsi tuzahurire aha ngaha hanyuma iyo gahunda tukayimenyesha Umukuru w'Igihugu akaza kutureba'".

Akomeza avuga ko baramutse batumiye Umukuru w'Igihugu ngo aze kubareba atakwanga, ahubwo ikibazo ni uko batajya babikora. Ikindi kandi Umukuru w'Igihugu aba afite inshingano nyinshi, ntabwo byashoboka ko yajya agenda ahura n'umuntu umwe umwe.

Ati"Byagorana ko yajya abona umwanya wo guhura n'umuhanzi umwe umwe, ariko bishyize hamwe akababonera hamwe ni ibintu bishoboka, ntabwo bamusaba ngo baze bahure ngo hanyuma abyange".

Alain Mukuralinda ahamya ko kuvuga ko abahanzi bahura n'umukuru w'igihugu ari uko habanje kuza abahanzi mpuzamahanga, ari ugupfobya abo bahanzi nyarwanda.

Abahanzi nyarwanda  bahura na Perezida Kagame mu bihe bitandukanye wenda habaye ibirori cyangwa inbindi bikorwa  bihuza abantu benshi  nk'Inama Mpuzamahanga zibera mu Rwanda.

Guhura na Perezida Kagame no kuganira  nawe  ni  inzozi ku bahanzi   haba abo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.


Alain Mukuralinda ahamya ko abahanzi nyarwanda baramutse bateguye umunsi bagatumira Perezida Kagame atakwanga kuza

">




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136683/alain-mukuralinda-yameneye-ibanga-abahanzi-nyarwanda-ryabahuza-na-perezida-kagame-bakagani-136683.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)