TunyweLess: Iminota hagati ya 15 na 30 irahag... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo umuntu anyweye ikinyobwa gisindisha, alcool ikirimo inyura mu mara uko yakabaye nta kintu na kimwe umubiri uyihinduyeho, bityo igahita igera mu maraso byihuse.


Iminota hagati ya 15 na 30 gusa irahagije kugira ngo umuntu unyweye inzoga ashonje asinde, naho uwafashe amafunguro mbere yo kunywa ibisindisha bifata hagati y'iminota 30 na 60 kugira ngo asinde. Binyuze mu maraso, inzoga ihita ikwirakwira mu ngingo zose z'umubiri cyane cyane umwijima, umutima ndetse n'ubwonko.


Iyo inzoga igeze mu mwijima ihindurwa na wo buhoro buhoro ku kigero cya 95% ari na byo umubiri usigarana naho 5 % bisigaye bigasohorwa mu mubiri binyuze mu bihaha byifashishije umwuka umuntu ahumeka, mu mpyiko zifashishije inkari, ndetse no mu ruhu binyuze mu byuya.


Wakwibaza uti 95% by'inzoga umubiri ugumana, biwugirira akamaro cyangwa birawonona?


Nk'uko twamaze kumenya ko inzoga inyura mu ngingo zose ihereye mu mara, niko aho inyuze hose igenda ihangiza. Haba mu mara, ubwonko, umwijima, umutima, urwungano rw'imitsi n'imyakura, umutima ndetse n'urwungano ngogozi rwose muri rusange.


Urubuga www.doctissimo.fr  ruvuga ko inzoga zigira ingaruka ku bwonko ku rugero rumwe n'urumogi ndetse n'ibindi biyobyabwenge byose.


Iyo ubwonko bumaze kurengwa n'inzoga ku kigero runaka, bizana izindi ngaruka zirimo gukora nabi, kugenda buhoro, amaso agatangira kubona nabi no kwibagirwa.

Ikindi ni uko umuntu atangira gutakaza ubushobozi bwo guhuza ibikorwa by'umubiri we no kubigenzura, kudandabirana, uburyo bwo kubona ibintu no gufata ibyemezo na byo bikagenda bigabanuka.


Ingaruka z'igihe kirekire zigaragara mu byiciro bikurikira:


Icyiciro cya mbere kijyanye no kureshywa n'inzoga:


Umuntu atangira kumva agasembuye kamureshya iyo ikigero cy'inzoga kiri mu maraso kiri munsi ya garama 0,7 muri litiro y'amaraso. Kuri iki kigero umuntu atangira kumva amarangamutima y'ibyishimo, umunezero, kunyurwa, kwiyumvamo akanyabugabo no gutinyuka, kugira amagambo menshi no kwiyegereza abantu cyane. Gusinda biba byatangiye kumugeraho.


Icyiciro cya kabiri ni ugusinda nyabyo:


Kuri iki cyiciro igipimo cy'inzoga iri mu maraso kiba ari garama hagati ya 0,7 na garama 2 muri litiro imwe y'amaraso.


Aha ibimenyetso byo gusinda biriyongera bikarenga ibyo ku cyiciro kibanza, amaguru ntabe agifata hasi, kudandabirana bikarushaho, akananirwa kuvuga ururimi rukagobwa ari na byo biganisha ku guhondobera.


Icyiciro cya gatatu ni uguhondobera


Iyo umusinzi ageze kuri iki cyiciro, igipimo cy'inzoga iri mu maraso kiba kirenze garama 2 muri litiro imwe y'amaraso.


Icyiciro cya 4 ni ugusinzira cyane (cyangwa kujya muri koma) mu gifaransa ni byo bita 'coma ethylique'.


Kuri iki cyiciro umusinzi aba yafashe igipimo cy'inzoga kirenze garama 3 muri litiro 1 y'amaraso. Kirangwa n'umuvuduko w'amaraso uri hasi, guhumeka ndetse n'igipimo cy'ubushyuhe na byo biba biri hasi cyane. Uyu muntu iyo adakurikiranywe n'abaganga aba ashobora no gupfa.


Usibye izi ngaruka zigaragara ku buzima bw'uwanyoye inzoga, hari n'izindi zigaragara mu myitwarire ye:


• Ubusinzi buhuzwa n'impfu zituruka ku mpanuka zo mu muhanda ku kigero cya 40 %, hagati ya 25-35 % ku mpanuka z'imodoka ariko zidatwara ubuzima bw'abantu, 64 % mu guteza inkongi z'umuriro na 50% mu bwicanyi.


• Inzoga ziba intandaro y'ibyaha ku kigero cya 50 na 60%. Rimwe na rimwe umuntu wanyweye inzoga afata imyanzuro ahubutse atabanje gutekereza ku ngaruka ndetse zamara kumugeraho akisanga mu ntege nke hamwe atabasha no kwisobanura no kwirwanaho.


• Umuntu wabaswe n'inzoga bimwongerera ibyago byinshi byo gukora imibonano mpuzabitsina itumvikanyweho ndetse idakingiye ari na byo byamugusha mu kwandura indwara zandurira muri yo.


Mu ngaruka z'igihe kirekire hazamo indwara zitandukanye nka kanseri yo mu kanwa, mu muhogo, indwara z'umwijima (cirrhose) n'urwagashya, umutima, izifata urwungano rw'imyakura ndetse n'izijyanye n'imitekerereze n'ubuzima bwo mu mutwe nka depression (kwiheba cyangwa agahinda gakabije), n'izindi.


Inkuru ya doctissimo iravuga ko umuntu unywa inzoga ubwoko ubwo ari bwo bwose, guhera ku kirahure kimwe ku munsi yaba Divayi, byeri cyangwa inzoga zikomeye, aba afite ibyago byinshi byo kurwara kanseri. Impamvu ikaba ari uko ikinyabutabire kiba muri ibyo binyobwa byose bisindisha cyitwa ethanol ari cyo kiba intandaro yo kurwara kanseri.


Hari abantu batemerewe kunywa inzoga habe na gake: Abo ni ababyeyi batwite n'abonsa, abana, ingimbi n'abangavu, umuntu uri ku miti imwe n'imwe, n'umurwayi w'indwara zimwe na zimwe n'umuntu ukora siporo zikomeye.


Uburyo bwo kugabanya izi ngaruka zose no kuzirinda kuri ba bandi bumva batareka kunywa agasembuye:


• Kwirinda kunywa ibisindisha iminsi myinshi ikurikiranye,

• Gufata amafunguro mbere yo kunywa no kwitoza kunywa amazi mu gihe wanyoye ibisindisha

• Kwirinda gutwara ibinyabiziga wanyoye inzoga no gukoresha imashini n'ibindi


Dusobanukirwe na gahunda ya Leta y'u Rwanda yitwa Tunyweless

 

Gahunda ya Tunyweless yatangiye muri Nyakanga ya 2023 imara amezi 3. Igamije gushishikariza abari hagati y'imyaka 18-35 kunywa ibisindisha ku kigero cyo hasi kugirango babeho ubuzima bwiza. 


Ni mu gihe icyiciro cya kabiri cyatangiye mu Ugushyingo ikazarangira muri Mutarama ya 2024. Ubukangurambaga bwayo bugamije'Inzoga si iz'Abato, Abakuru'. Ubwo twegereje iminsi mikuru kandi ni cyo gihe abantu birekura cyane bakanywa cyane.Ni wo mwanya wo kwibutsa ko Inzoga atari iz'abato kandi abakuru bakwiye kunywa mu rugero ku bahisemo kunywa inzoga.

 

Ibyamamare hari umusanzu byatanga mu kubaka igihugu kitari icy'abasinzi

 

 

Gukangurira abanyarwanda n'abaturarwanda kurwanya kunywa inzoga zirengeje urugero no kwibutsa ko zibujijwe ku bataruzuza imyaka 18. Kirazira kandi kikaziririzwa guha umwana inzoga. Bihanwa n'amategeko. Abahanzi babyifuza bakore ibihangano bijyanye na TunyweLess nk'umusanzu wabo muri iiyi gahunda kuko iratureba twese, dufatanye twubake ejo heza h'igihugu.

 

 

Uruhare rw'abahanzi muri TunyweLess ni ugukoresha imbaraga zabo no kugira uruhare mu kumenyekanisha ubu bukangurambaga binyuze mu nzira zinyuranye yaba mu bihangano byabo  cyangwa se bakoresheje  imbuga nkoranyambaga (social media) zabo, mu biganiro, aho bahawe umwanya wo kuganiriza urubyiruko, kugirango bakwirakwize ubutumwa:' Inzoga si iz'Abato, Abakuru #TunyweLess'.

 

Abahanzi bafatanya guhanga udushya, no kongera ubumenyi ku bibi  by'inzoga n'ingaruka zazo ku buzima, ku muryango, mu kazi no muri sosiyete. 'Burya abahanzi bagira uruhare rukomeye  mu guhindura imico n'imyumvire cyane cyane mu rubyiruko. 


Uruhare rwabo ni ingenzi cyane mu guhindura imyumvire n'imyitwarire y'abantu kandi yagira ingaruka nziza cyangwa mbi muri sosieyete. Barasabwa rero gukangurira urubyiruko kwirinda inzoga zirengeje urugero  barushishikariza gukunda ubuzima no kwita kuri ejo heza habo n'ah'Igihugu. Bashimangira ko zibujijwe ku bari munsi y'imyaka 18.'

 

Umuhanzi akaba n'umuganga Tom Close yagize ati 'Igisubizo cyo kugabanya ubusinzi si kimwe kuko n'impamvu abantu banywa inzoga si zimwe''. Yongeyeho ko bishoboka kuba icyamamare cyabaho kitanywa inzoga cyo kimwe n'undi wese ko wabaho utanywa inzoga ukagira ubuzima bwiza.

 

Ni mu gihe Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yagize ati:' Inzoga zibangamira ihuzanzira y'imikorere y'ubwonko ariyo mpamvu ubona umuntu wasinze agenda agwirirana cyangwa se agahera hasi. Buriya ubwonko buba buzi ko aryamye iwe ku buriri''.


Yanahishuye ko inzoga zangiza uturemangingo ndangasano'DNA' ku buryo ushobora kubyara abana bikabagiraho ingaruka mu hazaza habo. 


Yashoje asaba abanyarwanda gushora mu mubiri bakiyitaho kuko nta nsimburamubiri ibaho. Ubuzima ni igishoro ukwiriye kubungabunga'.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136550/tunyweless-iminota-hagati-ya-15-na-30-irahagije-kugira-ngo-umuntu-unyweye-inzoga-ashonje-a-136550.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)