Tugomba gutsinda kuko tumaranye iminsi igiseb... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo ni bwo Byiringiro Lague yageze mu Rwanda avuye muri Suwede, aho aje kwitabira imikino ibiri u Rwanda rugiye gukina, mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.

Ubwo yageraga ku kibuga cy'indege cya Kigali, Byiringiro Lague yaganiriye na InyaRwanda avuga ko nk'abakinnyi bumva ko kuri uyu wa Gatatu bakina na Zimbabwe bagomba gutsinda bakikuraho igisebo.

Byiringiro Lague abajijwe ingamba n'uko abona umukino w'ikipe y'igihugu, yavuzeko igihe kigeze bagatsinda, yagize ati 'Kuri iyi nshuro tugomba gutsinda. Tugomba gutsinda kuko sinzi niba nabyita igisebo, tumaze igihe dufite igisebo kubera kudatsinda ngo duhe abanyarwanda ibyishimo. 

Intego nzanye rero ni uguha abanyarwanda ibyishimo nkafatanya na bagenzi banjye tukitwara neza abanyarwanda bakongera bakagaruka ku kibuga bishimye, bakaza gufana ikipe yabo bayishyigikiye."

Byiringiro Lague yatangiye gukinira ikipe y'igihugu "Amavubi" mu 2021, naramuka agiye mu kibuga kuri uyu wa Gatatu azaba ari umukino 10 akiniye u Rwanda. 

Byiringiro Lague w'imyaka 23, azwiho kugira umuvuduko ndetse no kudatinya ba myugariro 

Umukino wa mbere u Rwanda rurawukina kuri uyu wa Gatatu kuri sitade Mpuzamahanga ya Huye ku i saa 15:00 pm

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136478/tugomba-gutsinda-kuko-tumaranye-iminsi-igisebo-byiringiro-lague-avuga-ku-amavubi-video-136478.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)