Top 5 yindirimbo zasohotse muri iki cyumweru... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kimwe no mu byumweru bike byabanje, no muri iki cyumweru kiri kugana ku musozo abahanzi nyarwanda bakoze mu nganzo maze bashyira hanze indirimbo nshya, zengetse kandi zinogeye amatwi.

Muri izo ndirimbo, InyaRwanda yaguhitiyemo zimwe muri zo zishobora kugufasha kwinjira muri weekend neza, cyane ko benshi baba bakeneye kumva no kureba umuziki nka kimwe mu bibafasha kuruhuka no gukira amavunane y'akazi baba bamaranye icyumweru cyose.

Muri izo ndirimbo harimo:

1. Â Ã‚ Ã‚  Enough ya Kenny Sol

">

Enough, ni indirimbo nshya y'urukundo y'umwe mu bahanzi bakunzwe hano mu Rwanda, Kenny Sol. Iyi ndirimbo yatunganijwe na Producer Niz Beat, ni imwe mu zigize EP y'uyu muhanzi yise 'Stronger Than Before.'

2. Â Ã‚ Ã‚  Agasinye ya Ariel Wayz

">

Iyi ndirimbo nshya ya Ariel Wayz, umunyarwandakazi umaze kwigarurira imitima y'abatari bake, nayo ni indirimbo y'urukundo imaze amasaha macye igiye hanze. 

Mu buryo bw'amajwi, iyi ndirimbo yatunganijwe na Producer Prince Kiiz, mu gihe amashusho yayobowe na Serge Girishya. Agasinye, ni imwe mu ndirimbo eshatu Ariel yavuze ko atuye abafana be. Izindi ndirimbo ebyiri atarashyirira hanze amashusho harimo Best In Me ndetse na Need You/Barabizi.

3. Â Ã‚ Ã‚  Vis à vis ya Yago

">

Indirimbo 'Vis à vis' y'umuhanzi Yago itaramara umunsi igeze hanze, mu buryo bw'amajwi yatunganijwe na Nessim Pan Production, naho mu buryo bw'amashusho iyoborwa na John Elarts. Ni indirimbo y'urukundo, ije ikurikira iyitwa 'My Love' amaze ukwezi kumwe ashyize hanze.

4. Â Ã‚ Ã‚  Nitaamini ya Israel Mbonyi

">

Nyuma y'uko ashyize hanze indirimbo yo mu rurimi rw'igiswahili 'Nina Siri' igakundwa cyane ndetse igaca uduhigo hirya no hino ku isi, uyu musore yamaze gushyira hanze indi yise 'Nitaamini' nayo iri mu Kiswahili. Mu minsi itatu gusa imaze hanze, iyi ndirimbo imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 644 kuri Youtube.

5. Â Ã‚ Ã‚   Mugo ya Zeotrap

">

Mugo, ni indirimbo y'umusore ukomeje kwigarurira igikundiro cy'abanyarwanda, Zeotrap. Iyi ndirimbo, ikubiyemo ubutumwa bugenewe cyane cyane urubyiruko, aho rusabwa kwirinda kuyoborwa n'ikintu icyo aricyo cyose, haba inzoga, kwirukira ubwamamare, irari n'ibindi. Mugo, yatunganijwe na JUNI quickly, iyoborwa na Nyirishusho afatanije na Zeotrap.

 Â 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136381/top-5-yindirimbo-zasohotse-muri-iki-cyumweru-zagufasha-kuryoherwa-na-weekend-136381.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)