Patoranking na King Promise bari mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, umuhanzi Patrick Nnaemeka Okorie w'imyaka 33 uzwi ku mazina ya Patoranking uheruka mu Rwanda umwaka ushize, yatangaje ko yamaze gusesekara mu Rwanda.

Uretse Patoranking ukomoka mu gihugu cya Nigeria, King Promise wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Terminator nawe yamaze gusesekara i Kigali mu Rwanda nk'uko nawe yabitangaje akoresheje urubuga rwa Instagram. 

King Promise ni ubwa mbere ageze ku butaka bw'u Rwanda bushobora kuzaba ubutagatifu igihe Grammy Awards yaba ibereye i Kigali nk'uko biromo bivugwa ko u Rwanda arirwo ruhabwa amahirwe. 

Patoranking we si ubwa mbere dore ko n'umwaka ushize yari mu Rwanda ari kumwe n'umunya-Zimbabwe Mukudzeyi Mukombe uzwi nka Jah Prayzah, batumiwe mu gitaramo kizaherekeza Inama nyafurika y'Urubyiruko izwi nka "Youth Connekt Africa Summit."

Aba bahanzi bombi baje mu nama ya Qatar Business Africa Forum yatangiye mu mwaka wa 2022 kuri ubu ikaba irimo kubera i Kigali aba bahanzi bo bakaba barageze mu Rwanda ku munsi w'ejo. 


King promise yageze mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere


King promise yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Terminator


Patoranking yaherukaga mu Rwanda umwaka ushize


Ubwo Patoranking aheruka mu Rwanda yahuye na Perezida Paul Kagame



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136340/patoranking-na-king-promise-bari-mu-rwanda-136340.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)