Pastor Odeth Mutoni yateguje impinduka mu Mwu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki giterane kizaba kuwa 17-19/11/2023, kuri Mwanukundwa i Rebero, saa munani z'amanywa. Cyateguwe na Beacon of Hope Christ Ministry yashinzwe ndetse iyoborwa na Pastor Odeth Mutoni, ku bufatanye na Women Destined to Shine.

"Arise and Shine Conference" ni igiterane cy'iminsi itatu cyatumiwemo umuramyi Dominic Ashimwe n'amatsinda y'abaririmbyi atandukanye nka Gisubizo Ministry, Kingdom of God Ministry, Beacon Worship Team na Power of the Cross Ministry.

Abakozi b'Imana bazagabura ijambo ry'Imana ni Pastor Odeth Mutoni ari nawe uzayobora iki giterane, Apostle Love Joy & Bishop John Mpamera, Rev. Aaron Ruhimbya, Bishop Jolly Murenzi na Apostle Sosthene Serukiza.

Insanganyamatsiko y'iki gitarane cyo kubyuka ukarabagirana, iboneka muri Yesaya 60:1 "Byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw'Uwiteka bukaba bukurasiye". Kizatambuka imbonankubone kuri Youtube yitwa 'Beacon Tv Rwanda'.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Pastor Odeth Mutoni uyobora Beacon of Hope Christ Ministry, yatangiye asobanura impamvu iki giterane bacyise 'Arise and Shine' [Byuka Urabagirane], avuga ko abantu bakeneye impinduka mu mwuka no ku mubiri.

Yagize ati "Yohana 8:12 Yesu yongera kubabwira ati 'Ni njye mucyo w'isi. Unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w'ubugingo".

Yasobanuye ko Kristo ari we mucyo w'Isi kandi akaba ari inshingano z'abakristo gusanga umucyo ari we Kristo. Ati "Ni uko Kristo ari umucyo w'Isi kandi ni inshingano z'umukristo gusanga umucyo kugira ngo ahabwe kuva mu mwijima".

Pastor Odeth Mutoni yavuze ko impamvu bibanze kuri iyi nsanganyamatsiko ni uko "Ahari umucyo haba hari ubwiza, kandi abantu bakeneye impinduka mu mwuka ndetse no ku mubiri".

Uyu mukozi w'Imana yagarutse ku musaruro biteze, ati "Twiteze ko abantu dushumbye ndetse n'abateranira ahandi twatumiye bazabona impinduka binyuze mu nyigisho zizatangwa n'abakozi b'Imana batandukanye b'inararibonye twatumiye".

Beacon of Hope Christ Ministry yaherukaga gukora igiterane gikomeye mu mezi 8 ashize, muri Werurwe 2023. Ni ivugabutumwa bise 'His Last Command Our First Concern' ryanatangiwemo ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge. 


Pastor Odeth Mutoni yagarutse ku musaruro witezwe mu giterane "Arise and Shine Conference"


Pastor Odeth Mutoni avuga ko abantu bakeneye impinduka mu buryo bw'umwuka no ku mubiri


Mu mujyi wa Kigali hagiye kubera igiterane gikomeye "Arise and Shine Conference"



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136592/pastor-odeth-mutoni-yateguje-impinduka-mu-mwuka-no-ku-mubiri-ku-bazitabira-arise-and-shine-136592.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)