Nyuma yo kurya amafaranga ye, umukobwa w'imyaka 22 yanze gushyingiranwa n'umugabo w'imyaka 52 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iki gihe bigezweho ko abagabo benshi bakuze bakunda gushuka abakobwa bakiri bato, bakabashukisha amafaranga rimwe narimwe babasezeranya ko bazabana.

 

Icyakora Hari abemeza ko Hari ubwo abakobwa nabo babigizemo uruhare nubwo Kenshi usanga abo bagabo bakuze aribo ntandaro yo gushuka abakobwa bakiri bato.

 

Mu gihugu cya Nigeria umukobwa ukiri muto ufite imyaka 22 witwa Zainab Abidoye yavuze ko yakatiye umugabo washaka ko babana kubera uwo mugabo yari mukuru cyane yari afite imyaka 52 ni ukuvuga ngo Arusha uyu mukobwa imyaka 30 yose.

 

Uyu mukobwa wasoje amashuri ye ya Kaminuza muri Kaminuza yitwa Ilorin yo mu gihugu cya Nigeria, yavuze ko uyu mugabo witwa Alhaji ariwe wamumenyeraga byose igihe yarakiri mu mashuru ye ya Kaminuza ndetse bivugwa ko bombi bari mu rukundo mbere Yuko uyu mukobwa amukatira ubwo uyu mugabo yamusabaga ko babanana.

 

Zainab Abidoye yakomeje avuga ko yanze kushakana n'uyu mugabo kuko yamurushaga imyaka 30 yose, Kandi ngo yashakaga ko uyu mukobwa amubera umugore we wa kabiri.

 

Yakomeje avuga ko nubwo uyu mugabo afite amafaranga menshi atakemera ko babana kubera amafaranga ngo kuko igihe kigera nayo mafaranga agashira.Yakomeje avuga ko yiyizeye, yizeye ubushobozi bwe nawe mu hazaza ayo mafaranga yayagira aho kwemera umugabo adakunze ngo ni ukubera amafaranga, ngo ntiyakemera umugabo adakunze adakunda ndetse ko byose barimo akiri mu mashuri ye ya Kaminuza nta rukundo rwarimo na rucye.

 

Uyu mukobwa Zainab Abidoye n'uyu mugabo Alhaji bari bamaze igihe kinini bizwi ko bari mu rukundo kuva uyu mukobwa Ari mu mashuri ye ya Kaminuza, uyu mugabo yashoye amafaranga menshi kuri uyu mukobwa cyane ko ngo yamufashaga kujya gutembera no hanze ya Nigeria. Uyu mugabo ngo yakundiye uyu mukobwa ko yambaraga neza nkumu Islam ndetse yitonda bityo uyu mugabo aramukunda.

 

None kuri ubu uyu mugabo asigaye iheruheeu kuko uyu mukobwa yamukatiye amubwira ko atakemera ko babana.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: News Hub Creator

The post Nyuma yo kurya amafaranga ye, umukobwa w'imyaka 22 yanze gushyingiranwa n'umugabo w'imyaka 52 appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/nyuma-yo-kurya-amafaranga-ye-umukobwa-wimyaka-22-yanze-gushyingiranwa-numugabo-wimyaka-52/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)