Byinshi ku kiganiro ku ishoramari mu buhanzi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri huriro ry'urubyiruko rizaba ku wa 25-26 Ugushyingo 2023 mu mijyi ya Ottawa ndetse n'umujyi bihana imbibi wa Gatineau mu gihugu cya Canada, aho urubyiruko ruzaganirizwa ku ngingo zinyuranye zirimo gukunda Igihugu, amahirwe ahari mu ishoramari, indangagaciro n'ibindi.

Muri iyi nama y'iri huriro izibitabirwa n'abarenga 2000 kandi hazaganirwa ku rugendo rw'u Rwanda n'ibimaze kugerwaho, habeho n'umwanya wo guhura kw'abantu banyuranye bo mu bihugu byo muri Amerika ya Ruguru.

Iyi nama y'iri huriro yateguwe na Guverinoma y'u Rwanda kubufatanye n'Ihuriro ry'Abanyarwanda baba mu mahanga, RCA ndetse n'iry'Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, hamwe n'Ihuriro Mpuzamahanga ry'Urubyiruko rw'Abanyarwanda (International Rwanda Youth for Development-IRYD).

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Ally Soudy yavuze ko ikiganiro azayobora kiri mu bigize iri huriro, kizibanda cyane ku kuganira ku bucuruzi mu myidagaduro no muri siporo by'u Rwanda mu buryo butandukanye.

Avuga ko iki kiganiro kidasanzwe, kuko ari ngingo idakunze kugarukwaho cyane mu biganiro nk'ibi bihuza abantu banyuranye hirya no hino ku Isi.

Ati 'Urumva ko ni ikintu cyiza cyo kuganiraho, kandi kidasanzwe, kitamenyerewe mu y'andi mahuriro kuko usanga kenshi mu nama zikunze kubera mu Rwanda zo ku rwego rwo hejuru usanga baba batatekereje ku ruganda rw'imyidagaduro n'uruganda rwa siporo cyangwa imyidagaduro muri rusange.'

Uyu mugabo wakoreye ibitangazamakuru binyuranye birimo Isango Star, avuga ko muri iki kiganiro bazaganira cyane ku iterambere ry'imyidagaduro mu Rwanda, ibimaze gukorwa, ibigisabwa kugirango uru rwego rutere imbere kandi ruhindure ubuzima bw'abarubarizwamo ndetse n'ibikwiye gukorwa.

Iki kiganiro kizitabirwa n'abayobozi mu nzego zinyuranye, urubyiruko, abashoramari n'abandi. Ally Soudy avuga ko kuba yahawe amahirwe yo kuyobora iki kiganiro ari ibintu 'bishimishije'.

Ati 'Ni agaciro gakomeye baba baguhaye! Ni ibintu rero umuntu aba agomba kwishimira kandi nabwo nkashimira Imana ku bw'icyizere ngirirwa n'abantu, kandi nanjye bituma nongera gutekereza nkareba neza uruhare rwanjye, icyo nkwiye kuganiriza abantu, ubumenyi nkwiye gusangiza abantu, nkafata n'umwanya wo kwiga kurushaho…'

Uyu munyamakuru avuga ko ibi bijyanye no kwitegura bihagije kugirango icyizere yagiriwe agisigasire, ariko kandi ni intambwe ikomeye aba ateye mu buzima bwe, bikamuha ishusho ikomeye yo kudacika intege mu buzima bwe.

Ally Soudy avuga ko iri huriro rikomeye cyane, kuko ryateguwe n'urubyiruko rw'Abanyarwanda baba muri Canada mu rwego rwo kurebera hamwe uruhare rw'abo mu guteza imbere u Rwanda n'umugabane wa Afurika.

Ati 'Ni uhuriro risobanuye ikintu kinini, aho dushobora guhura twese tuganira ku gihugu cyacu, byose bigamije guteza imbere u Rwanda. Ni ikintu kidasanzwe kuri njyewe, ni ikintu ntubaha mba numva buri wese akwiye kwitangira mu buryo bumwe cyangwa ubundi, rero ndumva y'uko ari ikintu kigomba gusiga umusaruro.'

Umuyobozi akaba n'umwe mu bashinze IRYD, Me Moses Gashirabake, aherutse kubwira One Nation Radio ko batangije iki gikorwa mu 2015 bagitangirije mu Mujyi wa Montreal mu rwego rwo kwishyira hamwe kugirango bagire uruhare mu iterambere ry'u Rwanda.

Uyu mugabo usanzwe ari umunyamategeko, avuga ko iri huriro muri rusange rigamije kureba uko urubyiruko rw'abanyafurika batuye mu bindi bihugu bagira uruhare mu guteza imbere ibihugu bakomokamo kandi bagateza imbere n'umugabane wa Afurika.

Yavuze ko biyemeje ko iki gikorwa kikazajya kiba buri nyuma y'imyaka ibiri, ari nabyo byatumye mu 2017 bakorera iri huriro mu Mujyi wa Edmonton, muri 2019 bakoreye mu Mujyi wa Milan mu Butaliyani, mu 2021 bagomba gukorera mu Mujyi wa Ottawa birasubikwa bitewe n'icyorezo cya Covid-19.

Gashirabake avuga ko bahisemo kuri iyi nshuro gukorera mu Mujyi wa Ottawa na Gatineau kubera y'uko hari Abanyarwanda benshi. Yagaragaje ko ibi biganiro byatanze umusaruro, kuko mu gihe cy'imyaka umunani ishize bamaze kugera ku rubyiruko rurenga ibihumbi icumi.

Yavuze ko hari urubyiruko rwari rufite imishinga bashakaga gukora, ariko biyemeza kuyikorera mu Rwanda. Ati 'Niba nibeshye neza hari imishinga irenga nka 500 imaze gutangizwa mu Rwanda, kandi turifuza y'uko iyo mishinga yakwiyongera ahubwo ikagera biramutse bibaye byiza ikarenga 5000 bikikuba inshuro 10.'

Iri huriro kandi rizarangwa n'ibikorwa by'umuziki, aho abahanzi Massamba Intore na The Ben bazasusurutsa abazaryitabira.

Iyi nama y'urubyiruko kandi izatangwamo ibiganiro n'abayobozi muri Guverinoma y'u Rwanda, bamwe mu bafata ibyemezo bikomeye mu Rwanda, abayobozi mu by'ubucuruzi, abashoramari, ndetse n'abandi.

[Umurongo w'ikoranabuhanga wanyuraho ushaka kwiyandikisha]: https://t.co/ksXuiDPmZn

Insanganyamatsiko zo kuganiraho muri iyi nama zizibanda ku ruhare rw'urubyiruko rw'Abanyarwanda ruba mu mahanga mu iterambere ry'u Rwanda.

Hazaganirwa kandi ku ngingo zishingiye ku mibereho n'ubukungu ndetse n'ubufatanye hagati y'urubyiruko rwo mu Rwanda rutuye muri Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu kandi uzaba ari umwanya mwiza wo kwishimira ibimaze kugerwaho kuva Ihuriro rya "The International Rwanda Youth for Development [IRYD]" ryashingwa n'abarimo Moses Gashirabake, akaba ari na we urihagarariye kugeza ubu.


Ally Soudy yahawe kuyobora ikiganiro kizitsa ku ishoramari muri Siporo no mu myidagaduro


Ally Soudy avuga ko ari amahirwe adasanzwe kuba agiye kuyobora iki kiganiro kizagaruka cyane ku ngingo asanzwe yibandaho mu biganiro bye


The Ben ari kwitegura gutaramira muri Canada mbere yo kurushinga


Massamba Intore agiye kongera gutaramira muri Canada nyuma ya Nzeri 2023



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136597/byinshi-ku-kiganiro-ku-ishoramari-mu-buhanzi-ally-soudy-azayobora-mu-nama-yurubyiruko-muri-136597.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)