Nyuma yo gukubita umugore we, umugabo yafashe kungufu nyirabukwe maze aramukomeretsa cyane #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihugu cya Zambia haravugwa inkuru yuyu mugabo w'imyaka 33 wakoze amahano akomeye cyane, uyu mugabo yafashe kungufu nyirabukwe maze aramukomeretsa cyane ubwo nyirabukwe yamusangaga Ari gukubita umugore we ni ukuvuga uyu mugabo yakubitaga umukobwa wuyu mubyeyi.

 

 

Uyu mugore ufite imyaka 58 niwe wafashe kungufu n'uyu mugabo. Uyu mugore yavuze ko yumvishe mu nzu umukobwa we Ari kurira cyane atabaza kubera ko ngo uyu mukobwa we yari Ari gukubitwa n'umugabo we, uyu mugabo ubusanzwe yitwa Pathias.

 

 

Nibwo uyu mugore ukuze yigiriye inama yo kujya mu nzu kureba icyo umukobwa we abaye, ubwo yageraga mu nzu yasanze umukobwa we Ari gukubitwa n'umugabo we ndetse umugabo Ari kumukubita ntacyo yitayeho ngo dore ko yakubitaga aho abonye hose.

 

 

Ubwo uyu mugore yinjiraga, umukobwa we yahise yiruka asohoka mu muryango kuko uyu mubyeyi yari amaze gufungura maze umukobwa we aboneraho umwanya aratoroka arasohoka, maze asiga umugabo we wari warakaye cyane Ari kumwe na nyina ubwo ni nyirabukwe wuyu mugabo.

 

 

Uyu mugore yasize umugabo we na nyina umubyara bari gutongana mu nzu, ngo yumvaga nyina agiye kumufasha guturisha umugabo we ariko siko byagenze kuko byarangiye uyu mugabo akoze amahano. Nkuko uyu mugore yabivuze yagarutse mu rugo maze yumva nyina Ari gusakuza cyane, ubwo yajyaga kubera icyo nyina abaye yasanze umugabo we Ari guhatiriza nyina umubyara gukora imibonano mpuzabitsina aribyo bita gufata kungufu.

 

 

Icyakora uyu mugabo yahise yiruka arahunga maze asiga nyirabukwe Ari mu gahinda ndetse amusigira ibisebe mu myanya y'ibanga ndetse no mu maso no ku minywa. Uyu mubyeyi yahise ajyanwa ku ivuriro icyakora Kandi uyu mugabo yaje gufatwa kuri ubu Ari mu maboko yabashinzwe umutekano.

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

 

 

 

Source: talkofkenya

The post Nyuma yo gukubita umugore we, umugabo yafashe kungufu nyirabukwe maze aramukomeretsa cyane appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/nyuma-yo-gukubita-umugore-we-umugabo-yafashe-kungufu-nyirabukwe-maze-aramukomeretsa-cyane/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)