Nyina wa Zuchu Khadija Kopa yongeye kwingingira Diamond Platnumz kwemera niba ariwe mukwe we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Khadija Kopa umugore wamamaye mu njyana ya Taraab muri Tanzania, akaba nyina wa Zuchu umaze kwigarurira imitima ya benshi muri Bongo Flava, yongeye kugaragaraza ko anyotewe no kubona Diamond Platnumz aje murugo rwe nk'umukwe we.

 

Ibi ni ubwa kabiri abivuze kuko mbere yari yabitangaje avuga ko atazi niba urukundo rw'umukobwa we Zuchu ari urwanyarwo kuri Diamond Platnumz ngo na cyane ko batigeze bamugera imbere ngo Diamond abe yanatanga inkwano.

 

Kopa ushyize imbere inkwano ndetse akaba akomeje kumvikana mu magambo asa no guhatira Simba kwemera ko ari umukwe we agashyingirwa n'umwana we , yongeye gusubira mu magambo yavuze.

 

Khadija ati:' Ntabwo nigeze menya urukundo rwabo pe.Ndatekereza ko ari ibanga ryabo ubwabo kuko sinigeze mbimenyeshwa.Ariko rero, niba ari guhumura byanyabyo, bagomba kuzaza bakabimbwira ndetse bakagira n'imigenzo bakora nk'uko umuco ubidusaba'.

 

Yakomeje avuga ko umukohwa we uri mu rukundo akwiriye kuza gukora imigenzo , amubwira ko atazigera yemera ubukwe butamewe mu muco wabo.

'Njye mfite amahame, ntabwo nabyemera kuko nkomeye kumuco wacu nzi uko bigenda iyo umukobwa yabonye umugabo.Ababyeyi barabwirana impande zombi ubundi hagatangwa inkwano , rero Diamond Platnumz n'umukobwa wanjye ntabwo bari babikora'.

 

Ni ubwa kabiri nyina wa Zuchu avuze aya magambo nyuma yo kugaragaza ko buri mugabo wese witeguye , ashobora kwegera Zuchu bagakora ubukwe.

The post Nyina wa Zuchu Khadija Kopa yongeye kwingingira Diamond Platnumz kwemera niba ariwe mukwe we appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/nyina-wa-zuchu-khadija-kopa-yongeye-kwingingira-diamond-platnumz-kwemera-niba-ariwe-mukwe-we/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)