Ntibibatera isoni! Ibyamamare 10 mpuzamahanga... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuba icyamamare ni kimwe ndetse no kuba umuntu ufite imico runaka bikaba ibindi. Isuku ni kimwe mu bintu abantu benshi bitaho ndetse ugasanga umuntu utagira isuku bamuryanira inzara. Ibi si iby'abaciye bugufi gusa ngo kuko hari n'ibyamamare tubona ariko waba uri uwo baziranye bya bugufi ukaba uzi ko ari abanyamwanda bakabije. Ibi nibyo tugiye kugarukaho.

Mu mwaka wa 2022 no mu ntangiriro z'umwaka wa 2023 haranzwe intambara y'amagambo hagati y'ibyamamare byo hanze, bipfa ikintu cyitwa 'Isuku no koga', ibi byazamuwe n'umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya Ashton Kutcher, wavuze ko amara iminsi itatu atarakaraba. Ibi byatumye benshi bamunenga ko afite ingeso mbi yo kugira umwanda.

Ibi ariko ntabwo byagarukiye aho kuko hari n'abandi basitari bazwi ku rwego mpuzamahanga, bahise batangaza ko nabo ibyo gukaraba buri munsi batabikozwa. Aba barimo The Rock, Kendall Jenner, Mila Kunis n'abandi bavuze ko kumara iminsi umuntu adakarabye ntakibazo kirimo.

Ibi nibyo byatumye ibinyamakuru birimo Hollywood Life byakoze urutonde rw'ibyamamare 10 bizwiho kugira umwanda:

1. Miley Cyrus

Uyu muhanzikazi w'imyaka 30 yatangiye kumenyekana kera ari umwana muto akina mu ma filime ya Disney, iyo yakinnye izwi cyane ni 'Hannah Montana'. Yigiye hejuru yarabiciye biracika mu ndirimbo ze nka 'Wrecking Ball, The Climb, Adore You' n'izindi ariko yamenyekanye kurushaho kubera imyitwarire idasanzwe yo kwambara ubusa no gutinyuka ibintu bidasanzwe byafatwaga na benshi nk'ubushizi bw'isoni. Ikindi Miley Cyrus azwiho ni ugukunda amatungo yo mu rugo arimo imbwa n'ipusi.

Aya matungo ye rero ngo mu nzu atuyemo aba yataye hirya no hino umwanda wayo, ibiryo byasigajwe, ibikarito byashizemo pizza, ibipapuro byajemo ibintu bitandukanye, ibyo kuriramo bitogejwe hakiyongeraho ko uyu mukobwa akunda kunywa urumogi. Ibi bituma inzu ya Miley Cyrus ikuyinjiramo uhurirana n'umwuka unuka cyane.

2. Christina Aguilera

Uyu mugore w'imyaka 42 nawe yamenyekanye cyane kubera ijwi rye ryuje ubuhanga, nawe ni umwe mu bavugwaho kutagira isuku ihagije. Umwe mu bantu bakoranye nawe bya bugufi yahamije ko Christina Aguilera ahumura nka 'hotdogs' . Ibi byakuruye impaka nyinshi ku buryo abanyamakuru bagiye aho yakuriye, benshi mu bakuranye nabo bemeza ko uyu mugore koko afite umwuka wa hotdogs.

3. Megan Fox

Ni umukinnyi wa filime akaba n'umunyamideli w'imyaka 36 wamenyekanye cyane muri 'Jeniffer's Body, Transfromers, Passion Play, Teenage Mutant Ninja Turtles' n'izindi. Uyu mugore yiyemerera ko iby'isuku byamwihishe. Yagize ati 'Ntibyoroshye kubana nanjye. Imyenda yanjye iba iri ahantu hose nyirekera aho nayikuriyemo, njya nibagirwa gukanda amazi iyo mvuye mu bwiherero. Inshuti ishobora kumbwira iti 'Megan, usize umwanda mu bwiherero bwanjye ntiwakanda amazi''

4. Robert Pattinson

Azwi cyane muri filime Twilight nka Edward Cullen, ni umusore w'Umwongereza w'imyaka 37. Uyu we ngo ashobora kumara amezi agera kuri Abiri  atarakaraba mu mutwe ndetse ngo ntajya atunganya aho atuye. Impamvu y'ibi avuga ari uko kuri we kugira mu mutwe hagaragara neza atari ibintu yitaho, cyo kimwe nko kuba ahantu hafite isuku.

5. Cameron Diaz

Ni umugore w'imyaka 51, ni umukinnyi wa filime uzwi cyane nko muri 'The Other Woman, Shrek, Bad Teacher' n'izindi nyinshi. Amaze guca agahigo mu kubira ibyuya cyane ku itapi itukura, aho abandi bajya bakoze ibishoboka byose ngo babe basa neza cyane. Uretse ibi kandi, yemeje ko atajya akoresha deodorant (abazungu benshi iyo batayikoresheje baranuka). Kuri ibi yongeraho kuba ngo ajya yambara imyenda iminsi 4 ikurikirana hanyuma agahita ayijugunya.

6. Jessica Simpson

Ni umukinnyi wa filime, umuririmbyi n'umunyamideli, afite imyaka 43. Uyu mugore ubwo yari mu kiganiro na Ellen DeGeneres kuri televiziyo ya ABC, yavuze ko koza mu kanwa atajya abyitaho cyane ngo kuko amenyo ye aba abona asa neza kandi ngo ntakunda iyo anyerera nta mwanda uriho. Ikindi kandi ngo iyo yumva ashaka kugabanyaho umwanda ashobora gukoresha umwenda agahanagura ku menyo ye.

7. Britney Spears

Benshi cyane bazi iri zina, dore ko uyu mugore yabicaka bigacika mu muziki mu myaka ya za 2000. Ubwo yagiranaga ibibazo n'uwahoze ari umugabo we bakajya mu rubanza, yagaragaje zimwe mu ngeso za Britney biteye inkeke harimo kudakaraba, kutoza mu kanwa ndetse no kwambara ibirenge bya hato na hato no mu gihe ari ahantu hamusaba kwambara inkweto cyangwa amasogisi.

8. Russel Crowe

Azwi muri filime nka 'Noah, The Mummy, Robin Hood, The Man With Iron Fists' n'izindi nyinshi. Uyu nawe ngo afite umwuka utari mwiza ndetse ngo no mu kanwa he ntihameze neza ku buryo ubwo bafataga amashusho ya filime 'Cinderella Man' umwe mu bo bakinanaga yavuze ko yumva amaze kurembywa n'uwo mwuka w'uwo mugabo. Si we gusa kuko n'abandi bakinnyi benshi ba filime bamuzi bavuga ko iyo bagiye nk'ahantu mu birori bagerageza kutamwicara hafi bitewe n'impumuro ye itari nziza.

9. Johnny Depp

Ni icyamamare muri Sinema, wamenyekanye muri filime nka 'Alice Through The Looking Glass, Pirates of The Caribbean n'izindi'. Gukaraba kuri uyu mugabo ngo ni ikizami ku buryo hari aho yagombaga gukina asomana na Angelina Jolie muri filime 'The Tourist' mu 2010, yanze koga mu kanwa ahubwo agasaba ko bamushakira imiti ituma umuntu atumva umunuko.

10. Brad Pitt na Angelina Jolie

Aba bombi bahoze ari umugore n'umugabo ariko ngo kujya mu rugo rwabo byabaga ari akamaramaza. Ibiryo byandagaye hirya no hino, abana banyanyaagiza ibintu bitandukanye kwandika ku nkunda hakoreshejwe umuti w'amenyo n'ikaramu n'ibindi byinshi by'akavuyo nibyo byarangaga urugo rwabo. Uretse ibi kandi Brad Pitt yakunze kuvuga ko rimwe na rimwe asiba gukaraba akihanaguza udupapuro duhanagura abana (baby wipes).



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136694/ntibibatera-isoni-ibyamamare-10-mpuzamahanga-bizwiho-kugira-umwanda-amafoto-136694.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)