Platini P yabasusurukije, Minisitiri wa Siporo arafana, irushanwa ritaha mu Rwanda na Kenya (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Police VC yo mu Rwanda yatsinze Sports-s yo muri Uganda yegukana irushanwa rya Zone V ryari rimaze iminsi ribera mu Rwanda ni mu gihe mu bagore ryegukanywe na Pepiline yo muri Kenya itsinze RRA yo mu Rwanda.

Ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2023 ni bwo hasojwe irushanwa ry'Akarere ka 5 muri Volleyball "Zone V VOLLEYBALL CLUB CHAMPIONSHIPS 2023".

Imikino ya nyuma ikaba yaritabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ndetse abayitabiriye bakaba barasusurukijwe n'umuhanzi Platini P.

Habanje umukino wa nyuma mu bagore wahuje RRA WVC yo mu Rwanda ndetse na Pepiline WVC yo muri Kenya yanaje kwegukana iri rushanwa itsinze amaseti 3-0.

Iseti ya mbere yayitsinze ku manota 25-20, iya kabiri iyitsinda amanota 25-23 ni mu gihe iya gatatu yayitsinze ku manota 25-19 (25-20, 25-23, 25-19).

Hakurikiyeho umukino wa nyuma mu bagabo wahuje Police VC yo mu Rwanda yari yasezereye APR VC yo mu Rwanda na Sports-s yo muri Uganda yari yasezereye Kepler VC yo mu Rwanda muri 1/2.

Ikipe ya Police VC yaje kwegukana igikombe itsinze Sports-s amaseti atatu kuri imwe.

Iseti ya mbere y'umukino yatwawe na Sport-S ku manota 25-20 ya Police. Iya kabiri ikipe ya Police VC yagarukanye imbaraga zongerwaga n'abafana b'abanyarwanda benshi bari muri Arena, iyitsinda ku manota 25 kuri 14. Iseti ya gatatu, nayo yatwawe na Police ku manota 25 kuri 21.

Umwanya wa gatatu mu bagore wegukanywe n'ikipe ya APR WVC itsinze ikipe ya Police WVC amaseti 3-1 (26-24, 25-21, 25-21, 25-21).

Mu bagabo naho umwanya wa gatatu wegukanywe n'ikipe ya Police VC itsinze ikipe ya Kepler VC amaseti 3-2 (25-21, 25-18, 28-30, 23-25, 15-12).

Wari umukino utoroshye hagati ya Police VC na Sports-s
Byari ibyishimo bikomeye kuri Police VC
Abafana bo bari benshi
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na we yafannye karahava
Umuhanzi Platini P yasusurukije abari bahari



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/platini-p-yabasusurukije-minisitiri-wa-siporo-arafana-irushanwa-mu-rwanda-na-kenya-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)