Nyuma yo gukubita umutoza umukinnyi wa APR yasabye imbabazi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gukubita umutoza, Gisubizo Merci ukinira APR VC yasabye imbabazi kuri iyi myitwarire idahwitse yamuranze.

Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2023 ubwo APR VC yakinaga na Police VC umukino wa 1/2 wa Zone V ni bwo Gisubizo Merci yakubise umutoza wungirije Rwanyonga Mathieu.

Bivugwa ko umutoza yahagurukije umukinnyi kujya kwishyushya ngo asimbure Manzi Sadru wari wagize ikibazo cy'imvune maze Merci agira ngo ni we bagiye gusimbuza.

Ubwo bari batse akaruhuko 'Time Out', Gisubizo Merci yagiye yegera umutoza Rwanyonga Mathieu amubaza impamvu ashaka ko bamusimbuza undi amubwira ko atari we, ni ko kumukubita umutwe undi ava mu mazuru.

Merci yahise ahabwa ikarita y'umuhondo n'umutuku ava mu kibuga, ndetse byari binavuze ko atongera gukina.

Gisubizo Merci akaba yamaze kwandikira ibaruwa asaba imbabazi kuri iyi myitwarire yamuranze.

Ati 'Bwana mutoza mbandikiye iyi baruwa ngira ngo mbasabe imbabazi ku myitwarire itari myiza nagaragaje mu kibuga ubwo twakinaga umukino waduhuje n'ikipe ya Police VC nkaba mbijeje ko bitazongera ukundi.'

'Nsabye imbabazi Abanyarwanda bose muri rusange, abatoza ndetse n'abakinnyi bagenzi banjye.'

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi utarakinnye umukino wa 'Zone V' wo guhatanira umwanya wa 3 APR VC yatsinzemo Kepler amaseti 3-2 (25-21, 25-18, 28-30, 23-25, 15-12), Gisubizo Merci yahagaritswe igihe kirekire.

Merci (3) yasabye imbabazi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-gukubita-umutoza-umukinnyi-wa-apr-yasabye-imbabazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)