Mu Rwanda, hakorewe umupira wo gukina 'Ballon' ugurishwa arenga miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inkuru ishimishije cyane, aho umupira wakorewe mu Rwanda wagurishijwe arenga gato miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda.

Ikigo Women's Opportunity Center kibarizwamo abagore n'abakobwa barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ni cyo cyakoze uyu mupira.

Ubwo muri Werurwe uyu mwaka, Perezida wa FIFA, Gianni Ifantino yayoboraga inama ya FIFA yabereye mu Rwanda, imbere ye hari umupira wo gukina.

Ubwo yafataga ijambo, Perezida wa FIFA yasabye abantu bari aho kugura uwo mupira ku giciro cya $1000 arenga gato miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda.

Uyu mupira waje kugurwa aho ari kimwe mu byateye imbaraga abakora iyo mipira bo mu kigo cya Women's Opportunity Center.



Source : https://yegob.rw/mu-rwanda-hakorewe-umupira-wo-gukina-ballon-ugurishwa-arenga-miliyoni-imwe-yamafaranga-yu-rwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)