Ni nyuma y'imyaka ibiri yari ishize iri serukiramuco ritaba imbona nkubone ahanini bitewe n'impamvu zirimo icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi kigahitana ibihumbi by'abantu.
Iri serukiramuco ryahise ritangirana n'ibitaramo bine byageze mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Huye, mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y'u Rwanda, mu Burengerazuba mu Karere ka Rubavu no mu Burasirazuba mu Karere ka Ngoma.
Ibi bitaramo byaririmbyemo abahanzi umunani barangajwe imbere na Bruce Melodie, Riderman, Chris Eazy, Alyn Sano, Bwiza, Afrique, Bushali na Niyo Bosco.
Bizasozwa n'igitaramo gikomeye cyahariwe abahanzi ba gakondo 'MTN Iwacu Muzika Festival 'Gakondo' kizaririmbamo Cecile Kayirebwa, Muyango Jean Marie, Cyusa Ibrahim, Ruti Joel, Itorero Ibihame by'Imana ndetse na Nzayisenga Sophia. Kizaba ku Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023 muri BK Arena.
Umuyobozi Ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri MTN, Kwizera Moses yabwiye InyaRwanda ko gutera inkunga ibi bitaramo byabaye umwanya mwiza wo kurushaho kwegera abakiriya babo, kandi ni urugendo bazakomeza kugendana mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere.
Yanavuze ko ibi bitaramo byatanze ibyishimo ku bihumbi by'Abanyarwanda, kandi nabo bibafasha kwizihiza byihariye isabukuru y'imyaka 25 ishize bakorera mu Rwanda.
Yavuze ati 'Umuziki ni imwe mu nkingi dufite muri gahunda z'imyaka itanu iri imbere, rero ni ibintu dukora dupangira igihe kirekire. Dushingiye ku byo twabonye navuga ko dufatanya na East African Promoters (EAP) twagize amahirwe kuko byahuriranye n'uko twarimo twizihiza imyaka 25 tumaze mu Rwanda.'
Akomeza ati 'Icyo nabonye ni uko abantu bari bafite inyota y'ibitaramo, ubwitabire, â¦abantu bari bizihiwe pe! Kandi natwe bidushishikariza gukomeza gutera inkunga ibikorwa nk'ibi bituma abantu bishima kuko biri muri gahunda zacu ziri imbereâ¦'
Kwizera yavuze ko inyungu ya mbere bakuye mu kugendana urugendo n'ibi bitaramo, harimo no kwegera birushijeho abakiriya babo.
Ati "Birumvikana ko twagombaga kwegera abakiriya, tukizihirwa n'abo, n'ubusanzwe umuziki ni ikintu twatera inkunga cyane, rero twagize amahirwe tugirana ubufatanye na EAP, bihurirana n'uko natwe twarimo twizihiza imyaka 25, turafatanya muri izo ntara enye nk'uko babivuze."
Asobanura ko aho bageze hose banafashije abakiriya gukemura bimwe mu bibazo babaga bafite, kandi bakanabamurikira zimwe muri serivisi basanzwe batanga.
Ati "Ibitaramo byahuriranye n'uko twari twashyize hanze ubukangurambaga bwo gukoresha 4G, rero icyo twashyize imbere ni ukugirango abantu bahindure, babonye uburyo bashobora gukoresha serivisi zacu za 4G, nk'uko iterambere rigenda ryihuta, urumva tugeze kuri 4G mu minsi iri imbere tuzabagezaho na 5G."
Kwizera avuga ko binyuze mu bufatanye na East African Promoters (EAP), muri iki gihe bari kwifashisha ibitangazamakuru aho umukiriya ashobora gukurikirana akaba yatsindira itike izamufasha kwinjira muri 'MTN Iwacu Muzika Festival 'Gakondo' izaba ku Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023.
Yavuze urugendo rw'imyaka 25 ishize bakorera mu Rwanda ari igisobanuro cy'urugendo rw'ibishoboka, akumvikanisha ko hamwe n'iterambere ry'ikoranabuhanga 'dufite byinshi tuzageza ku banyarwanda mu myaka iri imbere'.
Ati "Turizera y'uko rero mu myaka y'indi 25 iri imbere tuzaba dufite irindi terambere rirenze iryo dufite ubu ngubu."
Mu kiganiro n'itangazamakuru ku wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2023, Umunyamuziki Muyango Jean Marie, yatangaje ko yari amaze igihe kinini yifashisha Televiziyo akareba uburyo ibi bitaramo bigenda, rimwe na rimwe agatekereza ko bigenewe abahanzi bakiri urubyiruko, ku buryo muri we atigeze atekereza ko hari umunsi azatumirwa kubiririmbamo.
Ni ubwa mbere uyu muhanzi agiye kuririmba muri ibi bitaramo. Yavuze ko afite ishimwe rikomeye kuri MTN ndetse na Mushyoma Joseph [Boubou] bamuhisemo mu bahanzi ba gakondo bazaririmba muri iki gitaramo.
Muyango ati 'Iki gitaramo ndakizi kimaze imyaka ariko twakibonagamo urubyiruko tutibwira ko abantu bakuze natwe twagira ijambo none yanyongeye ijambo mumfashe kumushimira, ahasigaye tuzabataramira nibyo dusigaje.'
Uyu muhanzi yavuze ko yiteguye gukora iyo bwabaga agatanga ibyishimo muri iki gitaramo, yisunze cyane ibyo avoma mu nganzo n'ibindi yahanze nk'umunyamuziki.
ÂUmuyobozi Ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri MTN, Kwizera Moses yavuze ko gutera inkunga ibi bitaramo byabaye umwanya wo kwegera abakiriya no gukemura ibibazo bari bafiteÂ
Cécile Kayirebwa wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Umunezero', 'Ndare', 'Inzozi' agiye gutaramira muri BK Arena ku nshuro ye ya mbereÂ
Muyango uzwi cyane mu ndirimbo zirimo 'Karame Uwangabiye' ategerejwe muri iki gitaramo cya gakondoÂ
Cyusa Ibrahim uzwi cyane mu ndirimbo zirimo 'Imparamba', 'Marebe' n'izindiÂ
Ruti Joel uherutse gushyira hanze Album ye ya kabiri yise 'Musomandera'Â
Sophia Nzayisenga, umucuranzi w'inanga uherutse guca agahigo mu iserukiramuco ryabereye mu Buholandi
Umunyamuziki Bruce Melodie yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe muri ibi bitaramo
Umuraperi Riderman ari mu bahanzi baririmbye mu bitaramo bya 'MTN Iwacu Muzika Festival
Umuraperi Bushali yishimiwe mu buryo bukomeye mu bitaramo byo mu Ntara yaririmbyemoÂ
Chriss Eazy wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Inana' yagaragaje ko imyaka itatu ishize ari mu muziki atari ubusaÂ
Umuhanzikazi Alyn Sano wakunzwe mu ndirimbo zirimo nka 'Fake Gee' yataramye muri MTN Iwacu Muzika FestivalÂ
Umuhanzikazi Bwiza wo muri Kikac Music Label yaririmbye bwa mbere muri ibi bitaramoÂ
Niyo Bosco yongeye kugira amahirwe yo gutaramira abakunzi be mu bitaramo byo mu Ntara
Afrique yaririmbye muri MTN Iwacu Muzika Festival nyuma y'indirimbo ze zakunzwe zirimo 'Agatunda'Â
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KWIZERA USHINZWE 'MARKETING' MURI MTN