MTN Rwanda yinjije Miliyari 186,2 Frw mu gihe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

MTN Rwanda, ikigo cy'itumanaho gikataje mu guha serivisi nziza abakiriya, cyamaze gutangaza urwunguko rw'igihembwe cya gatatu cy'uyu mwaka wa 2023 aho cyamaze kwiyongera ku kigero cya 13.6% ugereranyije n'umwaka ushize nyuma yo kwinjiza miliyari 182,2 Frw.

MTN Rwanda yatangaje ko kuva yatangira ikoreshwa rya 4G muri Nyakanga uyu mwaka, imaze gushyira ibikorwaremezo bishobora gufasha abakiliya babo kubona iyi internet ahantu 1,011. Bivuze ko byibuze 84% by'abatuye u Rwanda bashobora gukoresha internet ya MTN ya 4G nta nkomyi.

Isobanura ko amafaranga yinjiye aturutse muri serivisi za Mobile Money yiyongereyeho 34.7%, ayaturutse muri serivisi za internet yiyongeraho 22.4% mu gihe ayaturutse muri serivisi zo guhamagara yiyongereyeho 3.9%.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yatangaje ko iki kigo cyishimiye ibyo kimaze kugeraho magingo aya ndetse ko ntakabuza gahunda ari ugukomerezaho.

Yagize ati 'Dushimishijwe n'ibyo tumaze kugeraho muri iki gihembwe cya gatatu muri uyu mwaka. Ubu intego yacu ni ukugera ku ntego twihaye.'

Yavuze ko iki kigo gikomeje gushyira imbaraga mu kongera ibikorwaremezo, kugira ngo serivisi batanga zikomeze kunoga kandi zigere kure hashoboka.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe imari muri MTN Rwanda, Mark Nkurunziza, yemeje ko urebye kubipimo by'ubukungu bihari ko byerekana ko umwaka wa 2023 uzagenda neza mubijyanye n'imari.

Nyuma yo kunguka miliyari 186,2 Frw, MTN Rwanda yiteze ko urwunguko rwayo ruzakomeza kwiyongera mu bihe biri imbere biturutse ku ishoramari rikomeye iki kigo cyashyize mu bikorwa remezo bya Internet ya 4G hirya no hino mu gihugu.

MTN Rwanda imaze kugeza ikoranabuhanga rya 4G mu gihugu hose aho ikorera ku kigero cya 80% ndetse ni yo yihariye isoko rigari mu Rwanda.

Iyi sosiyete kandi igiye gushora miliyari 26 Frw mu gukwirakwiza ibikorwaremezo bigezweho mu gufasha abakiliya kubona internet nziza no gukoresha ikoranabuhanga.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136236/mtn-rwanda-yinjije-miliyari-1862-frw-mu-gihembwe-cya-gatatu-cya-2023-136236.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)