Miss Mutesi Jolly yatwaye igihembo cy'umuntu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Mutesi Jolly uherutse kwizihiza isabukuru y'amavuko mu birori by'agatangaza, kuri ubu ari mu byishimo nyuma yo kwegukana igihembo cy'umunyafurika uvuga rikijyana mu bihembo mpuzamahanga bya Zikomo Africa Awards 2023 byatangiwe muri Zambia.

Muri ibi bihembo, Miss Jolly yari ahatanyemo n'abandi bantu bakomeye barimo Epi Mabika uturuka muri Zimbabwe, Paul Magola uturuka muri Tanzania, Simon Ssenkaayi ukomoka muri Kenya ndetse na Timothy Zambia ukomoka mu gihugu cya Zambia.

Muri ibi bihembo byari bihatanyemo n'abandi banyarwanda mu ngeri zitandukanye ariko nta wundi wigeze agira amahirwe yo kwegukana igihembo uretse Miss Jolly.

Zikomo Africa Awards, ni ibihembo ngarukamwaka bitangirwa muri Lusaka ho muri Zambia. Ibi bihembo bimaze kuba bimwe by'inganzamarumbo mu bitangirwa muri Afurika bikora mu nguni zirimo ubuzima, siyanse, imikino, tekinoloji n'imyidagaduro.

Ibi bihembo biterwa inkunga n'ibigo bikomeye birimo n'ibinyamakuru bifite izina ku isi. Mu baterankunga ba Zikomo Africa Awards 2023 harimo Coca Cola, Noneho Events, Afrocharts n'abandi.


Mutesi Jolly yegukanye igihembo cy'umuntu uvuga rikumvikana muri Afurika


Mutesi Jolly yabaye Miss Rwanda mu mwaka wa 2016



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136717/mutesi-jolly-yatwaye-igihembo-cyumuntu-uvuga-rikijyana-muri-afurika-mu-bihembo-bya-zikomo-136717.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)