Harimo nabanyarwandakazi: Abaraperikazi 5 Ny... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe umwaka wa 2023 uri gusatira umusozo, abaraperikazi bo ku mugabane wa Afurika nabo ntibiraye kuko hari abakoze ibikorwa bifatika ndetse bikanakundwa n'abatari bake.

Hari benshi mu b'igitsina-gore baba baratangiye neza muri iyi njyana ndetse bakanakundwa cyane, ariko nyuma bakaza kuzima bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo no gucibwa intege na sosiyete. Mu bashyizemo imbaraga muri uyu mwaka harimo:

1. Â Ã‚ Ã‚  Fifi Raya


Umuraperikazi Fifi Raya watangiye umuziki muri 2018, ni umwe mu bahanzikazi badafite ibihangano byinshi ariko bakunzwe n'abatari bake ku bw'ubuhanga bwe mu njyana ya Hip Hop. Uyu mukobwa ufashwa na Dumba Muzafari, afite indirimbo yakoze muri uyu mwaka zirimo 'Wisara' Cyane, Liquor Store, n'izindi.

2. Â Ã‚ Ã‚  Nessa


Nessa, umuraperikazi ufashwa na Producer Beat Killer, nawe ni umwe mu baraperikazi bakoze cyane muri uyu mwaka wa 2023 uri kugana ku musozo. Mu ndirimbo yakoze muri uyu mwaka, harimo 'Ishori,' Munsi y'akenda, Amaturunovis, 'Lale' yakoranye na Symphony n'izindi nyinshi.

3. Â Ã‚ Ã‚  Rose Ree


Rose Ree, umuraperikazi w'imyaka 28 ukomoka mu gihugu cya Tanzania, ni umwe mu baraperi bigaragaje cyane muri uyu mwaka binyuze mu bihangano bye. Uyu mukobwa ufite ijwi ritangaje yakoze indirimbo zirimo 'Awuoh,' Kanairo, Rose Coco, Amen na I'm Not Fine.

4. Â Ã‚ Ã‚  Gigi Lamayne


Umuraperikazi Gigi Lamayne w'imyaka 29 y'amavuko, ubusanzwe yitwa Genesis Gabriella Tina Manney, akaba akomoka muri Afurika y'Epfo. Mu ndirimbo yashyize hanze muri uyu mwaka, harimo 'Menzi Ngubane' yakoranye n'abandi bahanzi, WER U R n'izindi. Uyu mukobwa, ni umuhanga mu mitondekere y'amagambo ndetse n'imiririmbire.

5. Â Ã‚ Ã‚  Femi One


Umuhanzikazi Wanjiku Kimani wamamaye nka Femi One ukomoka Nairobi muri Kenya, afite imyaka 29 y'amavuko. Uyu muraperikazi, yibitseho igihembo cya 'Best Female Rapper of the Year' mu bihembo bya Afrima 2022.

Muri uyu mwaka, yashyize hanze indirimbo nka 'Under The Influence,' Suspect yakoranye na Katapilla, Pewa, Heshima n'izindi ziri kuri EP yise 'Dem Kutoka Mwiki.'



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136715/harimo-nabanyarwandakazi-abaraperikazi-5-nyafurika-bigaragaje-cyane-muri-2023-136715.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)