Menya ubusobanuro bw'izina Nadine rikunda kwitwa abana b'abakobwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niba witwa izina Nadine cyangwa ukaba uzi umuntu uryitwa, uyu ni wo mwanya ngo umenye icyo risobanuye n'ibikunze kuranga abaryita ndetse n'inkomoko yaryo.Nawe niba ufite izina wifuza ko tugusobanurira , twandikire.

 

 

Izina Nadine ryashyizwe mu Rurimi ry'Igifaransa ni izina ryitwa abana b'abakobwa cyane.Izina Nadine rituma uryitwa yiyumva nk'udasanzwe ndetse agatekereza ko hari ibyo ashobora kuba azi abandi bantu bamwegereye cyangwa bari kure ye bashobora kuba batabizi.

 

 

Nadine ni izina risobanuye 'ICYIZERE'cyangwa 'Hope' mu rurimi rw'Icyongereza.Kwitwa umwana izina Nadine bituma akurana imbaraga , umuhate ndetse n'umurava wo gukora cyane kuko muri we ahorana icyizere gikomeye cy'ibyo yifuza kuzageraho mu buzima.

 

Iri zina kandi rifite inkomoko mu Cyarabu , ndetse no mu Kirusiya, gusa izina ryamamaye cyane ryasobanuwe mu Gifaransa nka Nadine.Mu Kirusiya bavuga  'Nadezhda, nabyo bisobanuye 'ICYIZERE'.

 

Mu rurimi rw'Icyarabu ho Nadine ni , Nadin , bisobanuye ngo 'Utanga amakuru' cyangwa Messanger mu Cyongereza.

 

Kubafite imyizerere Gatulika, izina Nadine , ni izina ry'Umutagatifu witwaga, St Nadine of Derry.Yari umutagatifuza wa Passports, amasabukuru y'amavuko, ndetse ngo yafatwaga nk'umutagatifu warebereraga abakobwa babaga ahiwa Derry.

Isoko: Thebump, Google.com na Newirishicons

The post Menya ubusobanuro bw'izina Nadine rikunda kwitwa abana b'abakobwa appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/menya-ubusobanuro-bwizina-nadine-rikunda-kwitwa-abana-babakobwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)