Menya uburyo bwiza bwo gukoresha agakingirizo ku bagabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gukoresha agakingirizo ni uburyo bwiza bikoreshwa mu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse harimo no gutera inda itateganijwe.

 

 

Ni ngombwa ko umugabo wese amenya uburyo bwiza bwo gukoresha agakingirizo kugira ngo yirinde izo ngaruka tuvuze haruguru. Bishobora kugucanga mu gihe ugiye gukoresha agakingirizo bwa mbere, muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye zizewe mukubategurira ndetse no mu kubaha amakuru yizewe ku buryo bwiza wakoreshamo agakingirizo.

 

DORE UBURYO BWIZA BWO GUKORESHA AGAKINGIRIZO KU BAGABO;

 

 

1.Reba amataliki kakoreweho nayo kazarangiriraho

 

Ni ngombwa ko umanza kureba amataliki agakingirizo ugiye gukoresha kazarangiriraho mbere yo kugira ikindi kintu ukora mbere ya byose. Mu gihe usanze amataliki kazarangiriraho yegereje cyangwa yararangiye, ihutire gushaka akandi kuko Ako sikizewe.

 

 

2.Umva neza Niba hakirimo umwuka

 

Agakingirizo kameze neza Kandi gafite ubuzima kagomba kuba karimo umwuka, rero mbere yo kugira icyo ugakoresha gafate neza wumve niba umwuka ukirimo cyangwa waravuyemo. Mu gihe wavuyemo menyako Ako katizewe ihutire gushaka akandi.

 

 

3.Fungura agasashi kinyuma neza

 

Ikindi ukwiye gufungura agasashi kinyuma neza kugira ngo utangiza agakingirizo karimo imbere bityo ugasanga ugakoresheje kacitse waruzi ko uri kwikingira bikarangira uhuye ningaruka ziva mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

 

 

4.Reba uruhande nyarwo ukwiye kwambariraho

 

Agakingirizo Kandi gakozwe ku buryo gafite impande ebye, aho kambarwa mbese aho umugabo akwiye kwinjizamo igitsina cye bityo mu gihe agiye gukira imibonano mpuzabitsina.

 

 

5.Yambare yose

 

Ikindi agakingirizo iyo ukambara gakozwe ku buryo umugabo uri kugakoresha asa nukurura bityo kagatangira kuzinguka kazamuka gakwira ku gitsina gabo. Ni ngombwa ko umugabo wese amenya ingano yigitsina cye ndetse kugira ngo amenye ingano y'agakingirizo akwiye gukoresha, ni bibi gukoresha agakingirizo katagukwiriye.

 

 

6.Kuramo agakingirizo mu gihe urangije

 

Umugabo wese akwiye kwihutira gukuramo agakingirizo mu gihe arangije ndetse akagakuramo mu gihe igitsina cye kitaragwa mbese mu gihe kigusa nigihagaze.

 

 

7.Jugunya agakingirizo

 

Agakingirizo gakwiye kujugunywa ahabugenewe, mbere yo kuzijugunya ukwiye kugashira mu bipapuro mu buryo bwiza bwo kugira ibanga cyangwa kwirinda ko hari uwakwinjirira ngo amenye ibyaribyo. Mu gihe wagashize mu bipapuro wagashyira no mu bwiherero ariko mu gihe katari mu mpapuro, si byiza kugata mu bwiherero.

 

 

 

Gukoresha agakingirizo ni uburyo bwiza bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kwirinda gutera inda zitategiwe.

 

 

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

 

Source: verywellhealth

The post Menya uburyo bwiza bwo gukoresha agakingirizo ku bagabo appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/menya-uburyo-bwiza-bwo-gukoresha-agakingirizo-ku-bagabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)