Leandre Willy Essomba Onana ashobora kugaruka muri Rayon Sports kubera impamvu itarimo kuba umupira waramunaniye muri SIMBA SC - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Leandre Willy Essomba Onana ashobora kugaruka muri Rayon Sports kubera impamvu itarimo kuba umupira waramunaniye muri SIMBA SC

Rutahizamu w'ikipe ya SIMBA SC uheruka mu ikipe ya Rayon Sports Leandre Willy Essomba Onana, ibintu ntabwo bimeze neza mu ikipe ya SIMBA SC yo mu gihugu cya Tanzania.

Uyu rutahizamu yerekeje muri SIMBA SC, avuye muri Rayon Sports ubona ko azi umupira mwinshi ariko kubera ko mu gihugu cya Tanzania bakina umupira wihita bituma gushobora imikinire yaho bimugora cyane kugeza aho yabuze umwanya wo gukina.

Leandre Willy Essomba Onana mu kiganiro yagiranye na Television imwe hano mu Rwanda yatangaje ko impamvu adakinaga ari uko yari afitanye ibibazo n'umutoza Robertinho uheruka kwirukanwa ariko n'ubundi yo urebye imikinire ye biragoye ko yabona umwanya.

Uyu munya-Cameroon biravugwa ko ashobora gusohoka muri SIMBA SC, bivuze ko ikipe ya Rayon Sports imwegereye ashobora kuyigarukamo nubwo we avuga ko arimo gutekereza amakipe yo muri Saudi Arabia ndetse no muri Omani.

 



Source : https://yegob.rw/leandre-willy-essomba-onana-ashobora-kugaruka-muri-rayon-sports-kubera-impamvu-itarimo-kuba-umupira-waramunaniye-muri-simba-sc/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)