Itsinda rya P-Unity bishongoye bavuga ko bimye Diamond Platnumz 'Collable' nyuma yo kubirukaho igihe kirekire #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwe mu basore bagize itsinda P-Unity, witwa Frasha yemeje ko bimye umuhanzi Diamond Platnumz 'Collable' yari yabasabye avuga ko we atigeze amenya uko byagenze.Uyu muhanzi yavuze ko byakozwe nabagenzi be.

 

 

Mu kiganiro yagiranye na Nairobi News  kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2023 Frasha yavuze ko atigeze amenya ibyo bagenzi be bafatanyije itsinda rya P Unity  Â bakoze guhakanira Diamond Platnumz ubusabe bwe bwo gukorana indirimbo .

 

 

Uyu muhanzi yagize ati:'Ntabwo nigeze menya uko byagenze gusa mu rugendo rwo kwiyubaka muri muzika uba ugomba kumenya neza uwo mu giye gukorana kandi ukitonda bihagije.Ubu rero ntagushidikanya ko afite abantu , ashobora kutemera gukorana natwe kubera urwego amaze kugeraho'.

 

Uyu muhanzi Frasha yavuze ibi nyuma ya mugenzi we wo muri iri tsinda witwa Bon'Eye nawe yavuze uburyo birengagije ubusabe bw'umuhanzi ukomeye muri Tanzania Diamond Platnumz wabasabaga indirimbo.Mu kiganiro uyu musore Bon'EYE yagiranye na SPM Buzz  yavuze ko ubwo bari mu gitaramo muri Tanzania aribwo Diamond Platnumz yababonye akishimira gukorana nabo gusa ngo n'inkuru zitigeze zivugwa.

 

Uyu muhanzi Bon'Eye , yavuze ko icyo gihe atari afite izina nk'iryo afite ubu  ndetse bemeza ko iyo bemeranya gukorana indirimbo byari kumufasha muri muzika ye.Bon'Eye yagize ati:'Twanze gukorana na Diamond Platnumz.Icyo gihe yari adutegereje cyane ubwo twari muri Dar es Salaam.Aradutegereza hafi amasaha 4 twe turi muri Hotel.Yashakaga ko dukorana ariko turamwangira'.

 

 

Bon'Eye yemeza ko Diamond yashakaga gukorana nabo indirimbo yitwa 'Nitampata Wapi'ndetse abasaba ko binakunze indirimbo yaba iyabo nka P-UNIT aho kuba iya Diamond Platnumz'.Aba basore  bemeza ko aribo bahaye amahirwe  Diamond yo kuririmba Korasi y'indirimbo 'Kare' ya RickRoss ubwo bari i Lagos muri Nigeria mu bihembo bya MTV Awards agahura n'abafasha Rick Ross.

Bon'Eye

The post Itsinda rya P-Unity bishongoye bavuga ko bimye Diamond Platnumz 'Collable' nyuma yo kubirukaho igihe kirekire appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/itsinda-rya-p-unity-bishongoye-bavuga-ko-bimye-diamond-platnumz-collable-nyuma-yo-kubirukaho-igihe-kirekire/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)