Intore yitangiye benshi! Nzeyimana Alain wash... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umwe mu bantu bari bazwi cyane mu guteza imbere umuco, ahanini biturutse ku kuba yaratoje amatorero menshi, kandi akaba umuyobozi w'amatorero akomeye.

Niwe washinze itorero Inganzo Ngari ryabaye ubukombe mu Rwanda, rihindura ubuzima bwa benshi mu babyinnyi, yaba abari mu Rwanda no mu muhanga.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukwakira 2023, habaye umuhango wo kwizihiza ubuzima bwe, wabereye mu rugo rwe aho yari atuye ku Kicukiro.

Ni umuhango witabiriwe n'imbaga y'abantu, abakuriye mu matorero atandukanye, abayobozi mu nzego zinyuranye barimo, Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Dr Uwamariya Valentine; 

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, Umuyobozi Ushinzwe Umuco muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Aimable Twahirwa n'abandi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Ugushyingo 2023, ni bwo habaye umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma no kumushyingura mu irimbi rya Rusororo.

Mu ijambo ryuje ikiniga, umugore we yavuze ko imyaka 19 yari ishize barwubakanye neza, amushimira urukundo yamukunze.

Yavuze ati "Imana ndayishimira cyane kuba yaratumye menyana na Alain, muri iyi myaka 19 ishize... Twabanye neza, dufatanya muri byose, twumvikana...Alain yari imfura, yari mugari, urukundo rwinshi, umurava, yakundaga abantu bose..."

Yavuze ko umugabo we yatabaraga aho rukomeye, ku buryo rimwe na rimwe yagiye amugirira impuhwe amusaba kwiyitaho. 

Yashimangiye ko yari umukozi, kuko mu bihe bitandukanye yasinziraga ahagana saa sita z'ijoro, ni ibintu azi neza ko bizwi n'abo babanaga mu itorero Inganzo Ngari ndetse no mu kigo RAB yakoragamo kuva mu 2011.

Uyu mubyeyi yavuze ko umugabo we yarwaye ariko anakomeza akazi gasanzwe. Ati "Ntabwo yarwaye aremba, ni kwakundi umuntu yumva atameze neza akavuga ati reka njye kwa muganga."

Yibuka ko yatangiye kwisuzumisha mu bitaro bya Faisal muri Gicurasi 2023, kandi icyo gihe ibizamini byerekanaga ko nta ndwara afite. 

Yewe anavuga ko kugeza muri Nyakanga 2023 yabonye 'mission' yo kujya mu Buhinde, amusaba kuzakorerayo ibizamini kugirango amenye indwara yari arwaye.

Ariko muri icyo gihe yari yatangiye guta ibiro. Mu gihe cy'ibyumweru bibiri yamaze mu Buhinde yatangiye gushaka uko yivuza ariko nta ndwara babonye yari afite. Ati "Barasuzumye babura ikintu."

Umugore we yavuze ko ubwo Inganzo Ngari biteguraga igitaramo muri Kanama 2023, Alain Nzeyimana yongeye gutora agatege, ariko nyuma y'igitaramo asubira kwisuzumisha muri Faisal.

Umuganga wamuvuye nta ndwara yabonye, ariko yamuhaye imiti bari bitezeho kubafasha kumenya icyo arwaye. Byageze aho abaganga bamubwira ko babonye ko afite indwara yitwa "Psychoses."

Umugore we avuga ko ari ubwa mbere yari yumvise iriya ndwara. Alain yahise atangira kunywa imiti mu gihe cy'ukwezi hafi n'igice, ariko mu minsi ye ya nyuma yatangiye kugira ikibazo cyo kubura 'Oxygen'.

Igihe cyarageze abaganga babwira Alain ko yarwaye igituntu. Umugore we avuga ko bitumvikanaga ukuntu umugabo we yaba yarwaye igituntu mu gihe nta bimenyetso bifatika nko gukorora yagaragazaga. Ati "Ntabwo nifuzaga ko anywa iyo miti..."

Imiti y'igituntu yayinyweye mu gihe cy'ibyumweru bibiri. Ndetse hari igihe cyageze atanga icyizere cy'uko ashobora gusezererwa mu bitaro. Ntiyahawe imiti y'igituntu gusa. Umugore we ati "Mu by'ukuri umubiri we wafashe imiti myinshi pe!"

Isuzuma ryakozwe n'abaganga bo mu Bibiligi ariko ryagaragaje ko Alain atari arwaye Igituntu, hafatwa icyemezo cy'uko imiti yafataga ayireka, ariko umugore we avuga ko bayihagaritse "yaramaze kwangiza umwijima we."

Bakimara guhagarika iriya miti, Alain yakomeje kuremba kandi bikagaragarira abamusuraga. Mu burwayi bwa Alain yaranzwe n'imbaraga, kandi yari afitiye icyizere Imana cy'uko izamukiza.

Umugore we avuga ko hari igihe umwe mu baganga yamubwiye ko 'nta cyizere' cy'uko umugabo we azakira, ariko akomeza kwikomeza yiringira Imana kuko na nyuma ya Zero irakora.

Hari gahunda yo kujyana Alain kuvurirwa mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya. Umugore we avuga ko mu gihe cy'uburwayi bw'umugabo we, abantu bamusengeye cyane, kandi bari barahigiye Imana kuzayitura.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu w'icyumweru gishize, uyu mugore avuga ko yafashe umwanya uhagije wo gusabana n'Imana, kandi yahakuye icyizere cy'uko umugabo we azaba muzima ariko ntibyakunze. Ati "...Iryo joro numvaga Imana inyumva tuganira."


Nzeyimana Alain yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Gatatu, ashyingurwa mu irimbi rya Rusororo

Umuyobozi Wungirije w'Itorero Inganzo Ngari, Karemera Emile we yashimye ababatabaye muri ibi bihe by'akabababaro. 

Yavuze ko batunguwe n'urupfu rwa Alain Nzeyimana, kuko bavuganaga umunsi ku munsi ari nako hashakwa igisubizo cy'ukuntu yabona ubuvuzi bwisumbuyeho.

Yavuze ko bitakunze "kubera y'uko Imana iba izi impamvu." Uyu muyobozi yavuze ko yakuranye na Alain mu itorero Imanzi kugeza ubwo batangiye gutoza abandi, ariko bagura amarembo.

Yanavuze ko aha ariho hashibutse igitekerezo, Alain ashinga Itorero Inganzo Ngari agamije ko umwuga wo kubyina uba akazi gatunga abawukora.

Karemera Emile avuga ko icyo gihe bahise bashaka inshuti n'abavandimwe babashyigikira muri iki gitekerezo gishya bari batangije. Ati "Twahuje ibitekerezo hanyuma Ingano Ngari iravuka."

Yavuze ko muri ibi byose igitangaje, ari uburyo Alain yashinze iri torero kandi rigafasha abana b'abanyarwanda kujya kwiga, ababyeyi bakarihira abana babo amashuri. Ati "Rwari urwego rwo gufasha abantu. We yafataga' impano akumva yayibyaza umusaruro mu gufasha abandi."

Alain Nzeyimana yari umukozi wa RAB kuva mu mwaka 2011. Umwe mu bayobozi muri iki kigo, yabanje kwihanganisha umuryango mugari wa Alain.

Yavuze ko kuva muri uriya mwaka, Alain yakoraga cyane mu kubungabunga ibijyanye n'umusaruro n'imishini. Avuga ko Alain yari umukozi witanga cyane, ndetse abahinzi n'abarozi bashakaga gukorana nawe cyane.

Avuga ko Alain ariwe wabaye imbarutso yo kwiga ibijyanye no gukoresha imishani mu buhinzi.  Yashimye Alain ku bwo gutoza abakiri bato umuco, kandi avuga ko nka RAB bazakomeza kumuzirikana nk "'umukozi w'umunyamurava wari ufite ubwitange bwinshi." Ati "Asize icyuho."

Abagize Itorero Inganzo Ngari bavuga ko Alain azibukirwa ku mateka n'ibigwi byinshi, ndetse akaba inshuti magara y'umugore we.

Bavuga ko yabaye umuntu mwiza kuri bo, yakunze imiryango, kandi akora ibishoboka byose ubuhanga yari afite arabubasangiza.

Ibyo wamenya kuri Alain Nzeyimana:

-Yabonye izuba ku wa 15 Gicurasi 1979 avukira mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi, yitaba Imana ku wa 26 Nzeri 2023 aguye mu bitaro bya Faisal.

-Avuka kuri Nzeyimana na Kanziga; yari umwana wa 12 mu muryango mu bana 15.

-Yize amashuri abanza Mungangara ya Kabiri, ayisumbuye yiga muri Lycee de Kigali na Christ Roix i Nyanza, yiga no muri KIST. Yari afite 'Master's' yakuye mu Buyapani.

-Alain yabaye ikiraro gihuza abantu bose mu ngeri zitandukanye kandi atarobanura ku butoni.

-Mu 2004 nibwo yamenyanye n'umugore we bahuriye muri KIST, bakundanye imyaka itanu, bararushinga biyemeza kubana nk'umugabo n'umugore. Babyaranye abana batatu.

-Kuva mu 2011 yari Umukozi mu Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi.

-Yagiraga uruhare mu gutegura imfanshanyigisho muri IPRC na TVET.

-Yafatanyije na Leta gushyiraho ikigo gishinzwe ibijyanye no gukoresha imishani mu buhinzi ku rwego rw'Igihugu.

-Ni umwe mu bari bagize "Agricultural Technology Forum", aho yari ahagarariye u Rwanda ku rwego rwa Afurika.

-Yari akuriye Akanama gashinzwe iby'imitungo ya RAB itezwa cyamunara.

-Yari muri komite ya 'Task Force' ya RPF. 

Alain Nzeyimana wayoboraga itorero Inganzo Ngari yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Gatatu







 

Ababanye na Alain Nzeyimana bavuga ko yabaye udasanzwe mu buzima bwabo, kuko yaranzwe n'urukundo no gucisha macye 

Umunyamuziki Cyusa Ibrahim wabanye igihe kinini na Alain Nzeyimana yamusezeyo bwa nyuma

 

Inshuti, abavandimwe n'abandi bagarutse ku buzima bwiza Alain Nzeyimana yabayemo 


Umugore wa Alain Nzeyimana yagarutse ku minsi ye ya nyuma





 

Dukundane, umwe mu bagize uruhare mu ishingwa ry'Itorero Inganzo Ngari



Umuyobozi Wungirije w'Inganzo Ngari, Karemera yavuze ko bazahora bazirikana ibikorwa byiza bya Alain Nzeyimana


Nahimana Serge, umutoza w'Itorero Inganzo Ngari [Ubanza ibumoso]




 

Abakozi ba RAB bavuze ko bahombye umuntu w'ingenzi, umukozi witangiye akazi

Umugore wa Alain Nzeyimana, yavuze ko imyaka 19 yari ishize yaranzwe n'ubuzima bw'urwibutso, amushimira urukundo yamukunze 




Pasiteri Rudasingwa yisunze ijambo ry'Imana, yavuze ko Alain Nzeyimana Imana yamwakiriye, asaba umuryango we gukomera muri ibi bihe





















 

Abagize Itorero Inganzo Ngari bamushimiye kubacira inzira yo guteza imbere umuco w'u Rwanda











KANDA HANO UREBE IJAMBO RY'UMUGORE WA ALAIN NZEYIMANA AMUSEZERAHO BWA NYUMA



Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze umuhango wo guherekeza Nzeyimana Alain

AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136067/intore-yitangiye-benshi-nzeyimana-alain-wayoboraga-inganzo-ngari-yasezeweho-bwa-nyuma-amaf-136067.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)