Amavubi yatangaje umutoza mushya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu Wagatatu nyuma ya saa sita nibwo Ferwafa ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yabitangaje. Torsten Frank Spittle w'imyaka 61 atangajwe nyuma yuko byari bimaze iminsi bivugwa ko n'ubundi ariwe wahawe aka kazi ndetse akaba yari amaze iminsi mu Rwanda.

Nkuko FERWAFA yabitangaje uyu mudage yabaye umuyobozi wa Tekinike w'Ikipe y'Igihugu ya Egypt Sierra Leone, Mozambique na Yemen. Mu bijyanye no gutoza afitemo uburambe bw'imyaka 18 yanyuze mu makipe y'ibihugu atandukanye arimo iya Nepal, Bhutan,Canada ,u Budage,Malasia ndetse n'ahandi.

Torsten Frank Spittle aje nyuma yuko Amavubi atandukanye n'Umunya-Espange ,Carlos Ferrer wasezeye ku mirimo ndetse akaba atari anafite umusaruro umuvugira.

Akazi kuyu mutoza mushya karatangirana n'imikino yo gusahaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 izatangira gukinwa kuya 15 zuku kwezi u Rwanda rukiana na Zimbabwe.

Biteganyijwe ko Jimmy Mulisa ndetse na Yves Rwasamanzi usanzwe atoza Marine FC aribo bazamwungiriza.


Umutoza mushya w'Amavubi 






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136065/amavubi-yatangaje-umutoza-mushya-136065.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)