Ingaruka 5 ku buzima ziterwa no gukunda kumvi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sobanukirwa ingaruka mbi zishobora guterwa no kumvira kenshi umuziki muri headphones/ecouteur:

1. Gutakaza ubushobozi bwo kumva

Ushobora gutekereza ko ibi bidashoboka ariko ubushakashatsi bugaragaza ko kumvira umuziki usakuza muri headphones na earphones zicomekwa mu matwi bishobora gutera ibibazo bitandukanye bijyanye no kumva cyangwa se igihe bibaye akamenyero gahoraho bikaba byanatera gutakaza ubushobozi bwo kumva mu buryo bwa burundu. 

Ibi biterwa ahanini no kumva amajwi arengeje ubushobozi bw'amatwi, dore ko amajwi arengeje decibels 90 aba ashobora gutera ibibazo mu matwi (decibels ni uburyo bukoreshwa mu gupima ingano y'urusaku cyangwa amajwi). Kumva umuziki mu gihe kirenze iminota 15 urengeje decibels 100 bishobora gutera gutakaza ubushobozi bwo kumva burundu.

2. Waba utizanya headphones/earphones? Byanduriramo indwara

Gutizanya ibikoresho bikoreshwa mu kumva bicomekwa mu matwi ni kimwe mu bishobora gukurura ibibazo cyane cyane ko hari indwara nyinshi zishobora kubyanduriramo cyane cyane izisanzwe zifata mu matwi. Iki gikoresho kiba cyaragenewe gukoreshwa n'umuntu umwe.

3. Gutsindagira Earphones mu matwi cyane bishobora gutera ibinya mu matwi

Iyo utsindagiye earphones mu matwi cyane bituma nta mwuka winjira mu matwi, bityo bigatuma ushobora kurwara indwara nk'umuhaha, ariko by'umwihariko gutsindagira earphones mu matwi uri no kumva volume yo hejuru cyane bitera ibinya mu matwi, igihe kimwe ugatakaza ubushobozi bwo kumva akanya gato, hashira akandi kanya bikagaruka.

4. Bigira ingaruka no ku bwonko

Kumva umuziki kenshi muri ecouteur kandi usakuza bishobora gutera ibibazo bitandukanye mu bwonko birimo na kanseri. Usibye ibi, guhora wumva uyu muziki usakuza kandi winjira mu matwi cyane bishobora gutera ububabare bwa hato na hato mu matwi.

5. Habarurwa impanuka nyinshi mu mihanda kubera kutumva ibiturutse imbere cyangwa inyuma yabo

Uretse ibibazo byaba bifite aho bihuriye n'ubuzima, hari n'impanuka nyinshi ziterwa n'uko abantu bamwe na bamwe batwarwa n'umuziki bagashiduka bagonzwe cyangwa abatwaye imodoka nabo ntibumve imburira zituruka ku bindi binyabiziga, bakagonga cyangwa bakagongwa.

Trendsnhealth ivuga ko kureka gukoresha ecouteur atariwo muti ahubwo ko hari uburyo bwiza ibi bikoresho byagenewe gukoreshwamo ku buryo nta ngaruka byagira ku buzima bw'ubikoresha. Dore ibyo ukwiye kwirinda:

1. Gukoresha  zinjira mu matwi cyane bityo ntizituma hari umwuka winjira mu matwi. Ibyiza kurushaho ni ugukoresha headphones nazo zidafashe ku matwi cyane.

2. Kwirinda gutizanya headphones/earphones, igihe byabaye zigakorerwa isuku. Mu isuku yazo harimo no guhinduranya umwenda w'inyuma uba utwikiriye aho amajwi asohokera yinjira mu matwi (sponge) buri kwezi.

3. Ntugakoreshe earphones/headphones igihe uri mu rugendo rwo mu modoka, gariyamoshi cyangwa ugenda n'amaguru.

4. Kwirinda umuziki usakuza cyane muri earphones/headphones

Mu gihe tekinoloji irushaho kwiyongera, ni ngombwa gufata ingamba z'ubuzima zijyanye n'iyo tekinoloji.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136832/ingaruka-5-ku-buzima-ziterwa-no-gukunda-kumvira-cyane-umuziki-muri-ecouteur-136832.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)