Iby'abapfu biribwa n'abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y'ibigarasha n'interahamwe ngo aje kuba Perezida w'u Rwanda! #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru dukesha abahoze mu kiryabarezi'Ishema Party' , Thomas Nahimana yita ishyaka, ndetse n'abo bahoranye mu ikinamico uwo murwayi wo mu mutwe yita' guverinoma yo mu buhungiro', aravuga ko Thomas Nahimana yubuye bwa butekamutwe bwe, bwo gukusanya udufaranga tw'injiji zishukika byoroshye, ngo afite imishinga izateza imbere ibigarasha n'Interahamwe.

Nyuma yo kubeshya abarwayi bagenzi be ko leta abereye 'Perezida' yabakoreye Pasiporo yo kwifashisha mu ngendo, pasiporo itazwi n'igihugu na kimwe ku isi, akabakubita ikinyoma cy'irimbi rya'online' ngo bazajya bashyingurwaho hifashishijwe ikoranabuhanga ry'IYAKURE, ariko bakaza gusanga bararohaga mu nda y'isiha rusahuzi, ubu noneho arasaba 'impamba' ngo izamuherekeza ubwo azaba aje kwiyamamaza mu matora y'umukuru w'igihugu ateganyijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2024. Aranabizeza ashize amanga rwose ko nta kabuza azatsinda ayo matora, akaba Perezida w'u Rwanda!

Babivuze ukuri rero, iby'abapfu biribwa n'abapfumu koko. Abo dukesha aya makuru baduhaye urwenya, ubwo baduhishuriraga ko hari abamaze kugwa muri uwo mutego wa Thomas Nahimana, bakongera kumuha amafaranga, biyibagije ayo yabariye mu mishinga ye ya baringa. Ibyo binyoma yanabishwaniyemo n'indindagire ngenzi ze, bamaze kunanirwa kugabana ibisahurano, zirimo Nadine Kasinge, Jean Paul Ntagara, umusazi-nshinzi Mukankiko Sylvia, n'abandi bibutse ibitereko basheshe, kuko bakangutse Nahimana yaramaze kuboreka mu manga.

Abo twashoboye kumenya bamaze guha Nahimana udufaranga twakabasunitse mu bujyahabi bwo mu buhunzi, harimo ibigarasha n'abajenosideri bo muri FDU-FDLR, imisanzu iva muri iki kiguri cy'abagome Nahimana akaba asigaye ayigabana na Ingabire Victoire, we usanzwe akusanyirizwa 'impamba' buri kwezi.

Hari kandi amafaranga Nahimana agenda ahabwa n'abanyamahanga basanzwe banga u Rwanda , abayoboke ba Jambo asbl biganjemo abakomoka ku babyeyi b'abajenosideri, n'izindi nkorabusa zihora zifuriza u Rwanda inabi, ariko nazo zitiretse. Urutonde rw'abaha Nahimana imisanzu tuzarubagezaho mu minsi iri imbere.

Aba bose ngo bumva Thomas Nahimana azaba Perezida w'u Rwanda, maze abajenosideri, abajura n'abandi bagizi ba nabi bagasubirana ijambo.

Ibyo batashoboye byo gufata ubutegetsi banyuze mu nzira y'intambara, bararota kubigeraho binyuze muri Nahimana nawe utibashirije.

Si ubwa mbere Thomas Nahimana atetse umutwe akakira imisanzu y'abatareba kure, dore ko no mu mwaka wa 2016 yabashingujemo akayabo ngo aje gufata icyicaro mu Rugwiro, nyamara yagera ku kibuga cy'indege cya Nairobi muri Kenya, akisubirira gutungwa n'ibisabano mu Burayi, adakojeje n'ikirenge mu Rwanda. Aho i Nairobi yari kumwe n'ihabara rye,Nadine Kasinge, umugore gito wari wataye umuryango, akishora mu bikorwa by'urukozasoni. Byatumye umufasha wa Kansinge basigaye bamwita'Bagabobarabona'

Ariko se koko, uretse no gusahura imisanzu y'impunzi, ubundi si n'agasuzuguro gajabije ku Banyarwanda, kumva umusazi nka Nahimana, umunyamafuti kurusha ingurube, umuswa wujuje ibisabwa, atinyuka kuvuga ko yayobora u Rwanda? Mu gihe tugezemo koko bihemu warumbiye Imana n'abantu ni uwo kuyobora Igihugu? Abakristu kiliziya yamushinze se bakimwibeshyaho ngo bafite za maseseridoti, ntiyababereye shitani- muntu? Abo atasambanyije ndetse akanababyaraho abana yanze no kurera, ntiyabajujubije abasahura utwabo?

Bwana Sekikubo Barafinda Fred, wasanzwemo uburwayi bwo mu mutwe

Thomas Nahimana ntaho atandukaniye na Sekikubo Barafinda nawe wigeze kwaduka ngo arashaka kuba Perezida w'u Rwanda, ariko abavuzi bakaza kumutahuraho uburwayi bwo mu mutwe.

Nahimana rero nawe akwiye ubutabazi bwihuse, akavurwa amadayimoni amuvugisha amateshwa, ariko najya kwirogoza ntazasige abamuri inyuma ngo bamwizeyemo umucunguzi, kuko barembye kumurusha.

The post Iby'abapfu biribwa n'abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y'ibigarasha n'interahamwe ngo aje kuba Perezida w'u Rwanda! appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ibyabapfu-biribwa-nabapfumu-koko-nahimana-thomas-yongeye-gukusanya-imisanzu-yibigarasha-ninterahamwe-ngo-aje-kuba-perezida-wu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibyabapfu-biribwa-nabapfumu-koko-nahimana-thomas-yongeye-gukusanya-imisanzu-yibigarasha-ninterahamwe-ngo-aje-kuba-perezida-wu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)