Ibintu 10 biza ku isonga bitera abahanzi guta... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umushoramari wiyemeje gufasha umuhanzi aba afite indi mpamvu itumye ashaka kumufasha ashobora kuba yifuza kwamamaza ibikorwa bye binyuze mu muhanzi cyangwa kumufasha gusa nk'umuntu abonyemo  impano akifuza kuyimurikira Isi gusa ariko habaho n'zindi mpamvu tutarondora nonaha zatuma uwishoboye yifuza gufasha umuhanzi abonanye impano icyakora mu Rwanda bikunze kugaragara ko badakunze kurambana.

Uretse no mu Rwanda, n'ahandi mu bindi biguhu bafite umuziki wateye imbere usanga ntabahanzi bamarana kabiri n'abashoramari bitewe n'impamvu zibaturukaho. Ibi ariko biri ku mpande zombi kuko usanga yaba umuhanzi hari ibyo yakoze bikamuteranya n'umushoramari, kimwe n'uko umushoramari aba ariwe uhemukira umuhanzi yafashaga.

Dore ibintu 10 biza ku isonga bitera abahanzi gutandukana n'abashoramari bari bariyemeje kubafasha:

1. Kutuzuza amasezerano

Kenshi umushoramari ureshya umuhanzi ngo bakorane usanga atabura utwo yitwaje akamwizeza ibyo azamukorera umuhanzi yabitekereza agasanga ari byo yaburaga ngo abe ari ku rwego atekereza. Nyuma yo kumvikana n'umushoramari gukorana hari igihe uyu asanga ibyo yemeye bihenze cyangwa binagoye agahitamo kugenda biguruntege mu masezerano yagiranye n'umuhanzi bityo amasezerano agahagararira aho.

Bibaho kandi ko umuhanzi aba yarumvikanye n'umushoramari kugira ibyo yuzuza n'ibyo agenderaho kugirango amufashe mu bikorwa by'umuziki we, gusa ntabyubahirize cyangwa se akabikora biguruntege bigatuma n'umushoramari acika intege bikarangira batandukanye.

2. Kwica no kutagira gahunda kw'abahanzi

Kenshi abashoramari bafasha abahanzi baba bagamije n'ubucuruzi kandi icyizere ni kimwe mu bintu byubaka ubucuruzi bugakomera, abahanzi bo mu Rwanda kenshi bakunze kurangwa n'ingeso isa n'iyabokamye yo kwica no kutagira gahunda, ibi rero usanga abashoramari batabyihanganira kabiri dore ko nk'iyo yateganyije akazi cyangwa yashakishije akazi ukica gahunda yo kugakora usibye no kwiyicira izina nawe uba urimwiciye nk'umuntu wagashatse bityo gutandukana kuba kuri hafi aho.

3.Ikinyabupfura gike cy'abahanzi

Umukinnyi kabuhariwe w'iteramakofi, Mike Tyson, yigeze kuvuga ati: '' Uko waba ufite impano nziza, uko waba ukomeye kose, akazi waba ukora kose ariko udafite ikinyabufura ntikaguhira kuko ikinyabupfura aricyo gituma ubasha gukora akazi neza ugakorana n'abandi''. Ibi ni ibyerekana ko ikinyabupfura kiba gikenewe kuri bose kugeza no kubahanzi.

Benshi mu baba biyemeje gufasha abahanzi ni abantu bishoboye n'ubusanzwe babaho babaye badafite abo bahanzi, bityo iyo afashe umuhanzi ngo amufashe biba bisaba uwo muhanzi kumera nk'umwana uhuye n'umubyeyi. Benshi mu bahanzi rero kwihanganira kubaha umuntu ubafasha kuri bamwe mu bahanzi biba bigoye cyane, bituma umuntu wiyubashye n'ubundi witunze atabasha gusuzugurwa kenshi n'uwo agiye gufasha bityo akamureka.

4. Kutiyubaha no kwiyandarika ku bahanzi

Iki kijya guhura n'ibyo twabonye haruguru, abahanzi kenshi bahura n'ikibazo cyo kutabasha kugenzura kamere yabo, iyo rero bafite ababafasha rimwe bafite n''amazina yiyubashye ntibaba bifuza gukorana n'ababicira amazina. Urugero rwa hafi rw'ibyo bakora bituma abashoramari kubihanganira biba bigoye ni nk'ubusinzi bukabije bw'abahanzi cyangwa kwiyandarika ku karubanda ugasanga umuhanzi yabaye iciro ry'imigani mu gihe nyamara usibye kwangiza izina rye yakwangiza n'iry'umufasha bityo bigatuma bashobora gutandukana mu buryo bworoshye.

5. Gukunda amafanga n'amanyanga y'abahanzi

Kenshi abahanzi bakunze kubona ababafasha muri muzika ndetse ugasanga hari ibyo bumvikanye gusa irari ry'amafaranga rikaba ingume kugira ngo bagume mu murongo umwe, ni ho ha handi usanga umuhanzi ari gukorera amafaranga mu bitaramo binyuranye nyamara umushoramari bakorana atazi n'ibyo uwo muhanzi arimo, ibi bituma afata icyemezo cyihuse cyo guhagarika imikoranire ye n'uyu muhanzi aba abonyeho ubunyangamugayo buke cyane.

Urebye ibyo tumaze kuvuga haruguru watekereza ko abahanzi aribo ba nyirabayazana bo gutandukana n'abakire baba biyemeje kubafasha gusa ntawahamya ko aribyo cyane ko nabo iyo muganiriye hari izindi ngingo baguha zikwereka ko abashoramari kenshi nabo hari impande zigaragaza ko atari abatagatifu.

6. Kumva amabwire kw'abahanzi

Umuhanzi uri kuzamuka neza aba ameze nk'inkumi nziza yimukiye mu gace kamwe ivuye ku kandi, buri wese aba amureshya ashaka kumwiyegereza, abwirwa utugambo twiza dusize umunyu buri wese wifite aba yamubonyemo, ibiryo bihiye, igicuruzwa gifite abaguzi mbega aba ashakishwa.  Uko gukururwa na buri wese bituma rimwe yizezwa ibitangaza n'abamukurura bikarangira ataye n'urwo yari yambaye, amabwire agamije kumutandukanya n'abo bakoranaga kenshi birangira bitandukanyije abahanzi benshi n'abo bakoranaga nyamara aho bagiye bikabagora mu gihe baba bifuje gusubira mu bo bakoranye na mbere.

7. Irari ryo kuryamana n'umuhanzikazi ufasha

Mu ruganda rw'imyidagaduro, iyi ngeso ikunze kugaragara, umukobwa wese uririmba aba afite benshi bifuza kumufasha bikaba ahe ho guhitamo umureshya neza. Iyo bamaze kumvikana hari igihe uyu washoye akayabo mu gufasha umuhanzikazi yifuza kuyagaruza binyuze mu kuryamana nawe. Ibi gusa kenshi biraba ariko bihira bake dore ko nyuma yo kuryamana igihe runaka uyu mushoramari ahita ata iyi nkumi akajya kwirebera n'abandi cyangwa uyu muhanzikazi akanga kuryamana n'urimokumufasha bigahita bihagarika imikoranire hagati yabo.

Hari ingero nyinshi z'abahanzikazi batandukanye bazwi bagiye batandukana n'abashoramari bapfa ko umuhanzikazi yanze kuryamana nawe. Muri aba twavugamo abamamaye barimo nka Mariah Careh na Lady Gaga bo muri Amerika,Tiwa Savage wo muri Nigeria, Shenseea wo muri Jamaica, n'abandi benshi bagiye bagaragaza ko abashoramari babafashaga bashatse ko baryamana.

8. Gukunda inkumi kw'abashoramari no kuzihigira muri muzika

Ibi akenshi biteranya abahanzi n'abajyanama babo, kenshi usanga umuntu ushoye amafaranga ye mu muziki aba afite impamvu ye yo kuyashoramo ariko hari n'ababikora nk'inzira yo kwishimisha bituma banabona umuziki nk'inzira ya bugufi yo gufatishirizamo inkumi hitwaje izina ry'umuhanzi. Uyu mushoramari ukunda inkumi rero hari igihe agonganira ku nkumi n'umuhanzi afasha bikaba byaba intandaro yo kubatandukanya cyangwa nanone ugasanga kubera kwisanga mu nkumi asigaye aziha umwanya kuruta umuhanzi nyirizina afasha, bityo bikarangira ibikorwa bidindiye bikabatandukanya.

Urugero ruzwi cyane rw'umushoramari wapfuye inkumi n'umuhanzi afasha, ni urwa Justin Bieber n'umushoramari Scooter Braun wamufashaga bikarangira batandukanye aho Braun yashinjaga Bieber ko aryamana na buri mukobwa wese atereta. Mu gihe Justin Bieber we yavugaga ko izi nkumi ziza zimushaka gusa zikanyura kuri Scooter Braun.

9. Kutiyubaha no kwiyandarika kw'abashoramari

Mu Rwanda ntabwo byakunze kubaho ariko nubwo byabaye gake nabwo byarabaye kuko kenshi usanga umushoramari yiyemeje gufasha umuhanzi bakumvikana ndetse n'imikoranire ugasanga bayihuje yabyara ikintu kinini ariko kutiyubaha no kwiyandarika k'umushoramari bikaba inzitizi zo gukomeza gukorana cyane iyo umuhanzi amaze kubona ko imyitwarire y'umufasha ishobora kumwangiriza izina yari amaze kugeraho.

10. Gukunda kwamamara kw'abashoramari kurusha guteza imbere umuhanzi afasha

Abashoramari muri muzika bagira impamvu nyinshi zibazana hari n'ababa bashaka kwamamara ngo rubanda babamenye bityo ugasanga aho agiye hose ashaka kwamamara kurusha n'umuhanzi ari gufasha ibyo bidindiza cyane iterambere ry'umuhanzi bigatuma iyo amunyujijemo ijisho hakiri kare akuramo ake karenge imikoranire ikarangirira aho.

Ibintu bitandukanya abahanzi n'abashoramari ni byinshi gusa ibi biri mu biza ku isonga bikunzwe gushyirwa mu majwi na benshi bo mu ruganda rw'umuziki bavuga ko ibi aribyo bikunze kwitambika hagati y'abahanzi n'abashoramari.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136573/ibintu-10-biza-ku-isonga-bitera-abahanzi-gutandukana-nabashoramari-babafasha-136573.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)