Chorale Christus Regnat irateganya gutangiza... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023 mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye kuri Saint Paul, cyagarutse birambuye kuri iki gitaramo bazahuriramo na Josh Ishimwe wamamaye mu ndirimbo zo muri Kiliziya Gatolika.

Ni kimwe mu bitaramo bimaze hafi amezi atatu byamamazwa, kandi abantu banyuranye barimo abazwi cyane nka Massamba Intore bamaze kugaragaza ko biteguye kuzitabira iki gitaramo cyubakiye ku ndirimbo zo guhimbaza Imana mu buryo bwagutse.

Mu mashusho yashyize hanze, Massamba yavuze ko atumiye buri wese kutazacikwa n'iki gitaramo. Ati 'Icyo gitaramo bacyise neza cyane cyitwa 'I Bweranganzo' murumva ko harimo inganzo nziza, inganzo ishimisha Imana, inganzo iryohereye amatwi, iryohereye ibyishimo, muze muri benshi, maze dutarame, dutaramane na Chorale Christus Regnat. Gahunda ni Camp Kigali.'

Visi-Perezida wa Chorale Christus Regnat, Alice La Douce Nyaruhirira asobanura ko bateguye iki gitaramo "I Bweranganzo" bafite intego yo gusabana 'n'abakunzi babo, kuko hari hashize imyaka ine badatarama n'abo mu buryo bw'imbona nkubone.

Ati '[…] Ni ukugira ngo tugaragaze natwe nka Chorale Christus Regnat aho igeze. Twari tumaze imyaka igera kuri 4 tudakora igitaramo ahanini byatewe na Covid-19 bituma tudashobora guhura, no kuba twakora igitaramo nk'iki ngiki mu buryo bwagutse. 

Gusa muri icyo gihe cya Covid-19 twashoboye kujya dukora ibindi dusanzwe dushinzwe, kuririmba missa, yaba mu kiliziya, yaba kuri Pacis Tv n'ahandi twagiye dufashe abakristu.

Alice La Douce Nyaruhirira avuga kandi ko iki gitaramo ari imbanziriza mushinga y'iserukiramuco batekereza gutegura rizaherekezwa n'ibitaramo by'ubuvanganzo, kandi bizajya biba buri mwaka.

Akomeza ati 'Impamvu rero y'iki gitaramo ni nko gutegurura umushinga twise "I Bweranganzo' tukaba twifuza y'uko icyo gitaramo cyazaba ngaruka mwaka bidushobokeye, kinaguka mbese kikarenga kwitwa igitaramo gisanzwe."

Yunganirwa n'Umuyobozi wungirije ushinzwe ibya tekiniki n'imyitwarire, Bizimana Jeremie uvuga ko iki gitaramo bacyise 'I Bweranganzo' mu murongo w'icyifuzo cyo kuba bakora iserukiramuco rizajya rihuza 'impano nyinshi'.

Ati "Twifuza ko aho hitwa 'I Bweranganzo' bitaba igitaramo gusa, bishobora kuba iserukiramuco rihuza impano nyinshi. Turifuza ko wazaba umushinga mugari ku buryo mu gihe kizaza tubonye abafatanyabikorwa badufasha gukora uwo mushinga tukawugeza ku bantu benshi, tugafasha no kuzamura impano zikiri ntoya zikagera ku rwego rushimishije."

Agakomeza ati "Impamvu twacyise 'I Bweranganzo' turashaka kumurika impano dufite ariko nk'uko tubizi mu kinyarwanda iyo ufite urwuri ugira n'uruhongore, mu ruhongore niho haba inyana, ni ukuvuga ngo rero hazagaragara n'impano zikiri nto, z'abatoya, bigaragara ko dufite uruhongore, ko ejo hazaza hazaba ari heza mu bijyanye n'umuziki ndetse n'izindi mpano zinyuranye.'

Iki gitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali guhera saa kumi z'umugoroba.

Chorale Christus Regnat ni korari imaze kubaka izina mu ndirimbo zinyuranye zaba izisingiza Imana, izirata umuco ndetse n'izindi zinyuranye. Izwi mu ndirimbo nka 'Umukozi w'umuhanga', 'Duhakirwe', 'Ca akabogi', 'Mu maboko yawe', 'Mama shenge' bakoranye na Yverry na Andy Bumuntu n'izindi.

Iyi korali yakoze kandi ingendo nyinshi z'iyogezabutumwa mu gihugu cy'u Rwanda ndetse no hanze yacyo.

Yakoze ibikorwa by'urukundo bitandukanye harimo gusura abarwayi, gufasha imfubyi n'abapfakazi ndetse no kurihira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza.

Kwinjira muri iki gitaramo igiye gukora ni 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP na 20,000 Frw muri Premium, ni mu gihe ku meza y'abantu batandatu ari ukwishyura ibihumbi 150,000 Frw-Aha ni mu gihe uguze itike imbere y'igitaramo.

Ku munsi w'igitaramo ibiciro bizaba byiyongereho; kuko mu myanya isanzwe ari ukwishyura 8,000 Frw, 15,000 Frw muri VIP na 25,000 Frw muri Premium. Ku meza y'abantu batandatu ntacyahindutse, kuko ari ukwishyura 150,000 Frw.

Ushobora kugura itike yawe hakiri kare unyuze ku rubuga www.christusregnat.rw ndetse no kuri Code: *666600#

Chorale Christus Regnat iritegura gukora igitaramo gikomeye ku Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023 muri Camp Kigali bazahuriramo na Josh Ishimwe 

Umuyobozi wungirije ushinzwe ibya tekiniki n'imyitwarire, Bizimana Jeremie yatangaje ko iki gitaramo bateguye ari intangiriro y'iserukiramuco 'I Bweranganzo' rigamije kuzamura impano z'abakiri bato no gutaramira abakunzi babo buri mwaka 

Visi-Perezida wa Chorale Christus Regnat, Alice La Douce Nyaruhirira yavuze ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gusabana no gutaramana n'abakunzi babo


Cyriaque Ngoboka, umunyamuziki uri mu batangiranye na Chorale Christus Regnat yumvikanisha ko bubakiye ku ntego y'ibihangano bifasha buri wese


Josh Ishimwe ugiye kuririmba muri iki gitaramo aherutse gushyira ahagaragara amashusho y'indirimbo yasubiyemo 'Umwana ni umutware' ya Ngarambe François-Xavier

KANDA HANO UREBE IBYATANGAJWE MU KIGANIRO N'ITANGAZAMAKURU

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136577/chorale-christus-regnat-irateganya-gutangiza-iserukiramuco-ryubakiye-ku-gitaramo-bagiye-gu-136577.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)