Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k'umutekano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2023, Perezida wa M23 Bertrand Bisimwa yatangaje ko mu gihe RDC yakomeza kwanga inzira y'ibiganiro hazashyirwa ingufu mu ntambara bakigarurira Kivu y'Amajyepfo n'iy'Amajyaruguru.

Umutwe wa M23 watangaje ko ushyize imbere inzira y'ibiganiro byo gushakira amahoro u Burasirazuba bwa Congo ariko ngo mu gihe Guverinoma ya Tshisekedi yaba ikomeje kwanga kuyoboka inzira y'ibiganiro hazakurikiraho gufata Kivu zombi.

Yagize ati 'Kinshasa nikomeza kwibwira ko ikibazo kizakemurwa n'intwaro, tuzabatsinda mu rugamba rwa gisirikare. Nibakomeza kwanga ibiganiro na nyuma yo gutsindwa urugamba rwa gisirikare tuzakomereza ku bwigenge.'

Mu bihe bitandukanye M23 kimwe n'abahuza muri iyi ntambara ishyamiranyije uyu mutwe na FARDC basabye ibiganiro ariko RDC ivuga ko itazigera iganira n'umutwe yita uw'iterabwoba ugamije guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bw'igihugu.
Bisimwa yavuze ko igihe cyose hafatwaga imyanzuro yo guhagarika intambara ngo hatangire ibiganiro, M23 yagiye ibyubahiriza ariko FARDC igakomeza kubagabaho ibitero igamije kuyobya amahanga ngo yumve ko ari uyu mutwe ushaka intambara.

Yahamije ko bagiye bava mu bice bari bigaruriye kubera ko bashaka amahoro arambye mu karere nyamara ngo iyo bashaka gukomeza intambara no gufata Goma byari gukorwa mu kanya gato kuko bagarukiye ku marembo yayo.

Inkuru dukesha Igihe.com ivuga ko; Imibare y'Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira, OIM, igaragaza ko abantu barenga miliyoni 6,9 bakuwe mu byabo bahungira mu bice bitandukanye bya RDC, ndetse batagerwaho n'ibikorwa by'ubutabazi uko bikwiye kubera iyi ntambara.

OIM igaragaza ko RDC ari cyo gihugu gifite abaturage benshi bavuye mu byabo bari imbere mu gihugu, mu gihe intambara yo mu Burasirazuba bw'igihugu ari yo yahatiye abantu benshi kuva mu byabo mu gihe gito kurusha ibyigeze kubaho.

Abantu bane muri batanu bavanywe mu byabo n'intambara bakomoka muri Kivu y'Amajyaruguru, iy'Amajyepfo, muri Ituri na Tanganyika. Muri Kivu y'Amajyaruguru honyine ababarirwa muri miliyoni bavuye mu byabo.

The post Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k'umutekano appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ibiganiro-leta-ya-kongo-kinshasa-nikomeza-kubigarama-izota-umuriro-wa-m-23-kandi-uduce-twa-kivu-twihaze-kumutekano/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibiganiro-leta-ya-kongo-kinshasa-nikomeza-kubigarama-izota-umuriro-wa-m-23-kandi-uduce-twa-kivu-twihaze-kumutekano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)