I Kigali, umwana w'imyaka 15 yatewe inda akiri Umunyeshuri ashaka kwiyahura - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

I Kigali, umwana w'imyaka 15 yatewe inda akiri Umunyeshuri ashaka kwiyahura.

Gitego (amazina yahinduwe) ni umukobwa w'imyaka 17 y'amavuko uvuka mu Karere ka Gatsibo, uvuga ko yatewe inda afite imyaka 15 nyuma yo guhabwa imiti isinziriza n'umuhungu yari yasuye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Gitego yavuze yatawe inda ubwo yari yaje i Kigali mu biruhuko n'umusore wamusabye ku musura iwe.

Ati 'Nashidutse nambaye ubusa ndi ku buriri numva ibintu byose yabirangije kandi nkeka ko hari ibintu yanshyiriye muri fanta yampaye kuko njye sinamenye uko nanasinziriye ahubwo nicuye nsanga nambaye ubusa yarangije kunsambanya.'

Yakomeje avuga ko yamenye ko yatwaye inda nyuma yo kubura imihango ndetse kuva icyo gihe yatangiye kubaho mu buzima bubi.

Ati 'Urumva nyine ubuzima bwahise buba bubi cyane kubera ko mama yatubyaye turi abakobwa bane kandi niwe twabanaga gusa nyuma yo gutandukana na papa kubera ko ni umuntu utishoboye utunzwe no gucuruza imbuto.'

Gitego avuga ko nyuma yo kumenya ko atwite yashatse kwiyahura anabwira nyina ko atiteguye kuba umubyeyi ku myaka 15.

Ati 'Nashatse kwiyahura kuko ntumvaga uburyo nzaba umubyeyi ku myaka 15 nkibaza uko bagenzi banjye bazajya bamfata ariko mama ansaba kubyakira gusa kubera guhangayika cyane byatumye mbyara umwana utujuje igihe kuko yavukiye ku mezi atandatu bakajya bamwongera amaraso.'

Yakomeje avuga ko uwo musore yahise akura telefone ye ku murongo ku buryo batari bongera kubonana nari rimwe cyangwa kuvugana.

Ati 'Urabizi nyine bya bindi by'abasore b'i Kigali arakubeshya akakujyana ahantu atari iwabo nasubiyeyo nsanga ntibamuzi ku buryo kugeza ubwo tutari twongera kubonana na rimwe kuko na telefone yahise ayikuraho burundu.'

Gitego kuri ubu yasubiye mu ishuri kugira ngo arangize amasomo ye, gusa avuga ko afite ikibazo cy'uko umwana we atari yandikwa mu gitabo cy'irangamimerere ndetse ababazwa cyane n'uko umwana we atazigera amenya se.



Source : https://yegob.rw/i-kigali-umwana-wimyaka-15-yatewe-inda-akiri-umunyeshuri-ashaka-kwiyahura/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)