Eric Nshimiyimana yatandukanye na Bugesera FC - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ki gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2023, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X, ni bwo ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko yatandukanye n'uwari umutoza wayo Eric Nshimiyimana. 

Yagize iti: "Ku bwumvikane bw'impande zombi, Ubuyobozi bw'ikipe ya Bugesera FC n'Umutoza Eric Nshimiyimana basheshe amasezerano y'akazi."

"Ubuyobozi bw'ikipe buraza kugena abasigara batoza ikipe, mu gihe hashakishwa umutoza mukuru."

Tariki 26 Mutarama 2023, ni bwo ikipe ya Bugesera FC yari yahaye Eric Nshimiyimana amasezerano y'umwaka n'igice ari umutoza mukuru, gusa amasezerano agarukiye nzira. 

Bugesera FC yari mu makipe adahagaze neza muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, kuko Eric Nshimiyimana ayisize ku mwanya wa 13 n'amanota 9 mu mikino 10 ya shampiyona.

Eric Nshimiyimana yatsinze imikino 2 atsindwa 3 anganya 3. Haringingo uheruka mu Rwanda ari umutoza wa Rayon Sports niwe ushobora guhabwa iyi kipe y'i Burasirazuba bw'u Rwanda. 

Eric Nshimiyimana yaburaga amezi 2 ngo asoze umwaka ari muri Bugesera FC gusa ntabwo bimuhiriye 

Eric Nshimiyimana abaye umutoza wa 5 utakaje akazi muri uyu mwaka w'imikino muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136499/eric-nshimiyimana-yatandukanye-na-bugesera-fc-136499.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)