Byamuteye kwihisha imyaka 20! Byinshi ku mugo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu buzima bwa buri munsi hari byinshi biba bitangaje birimo n'imiterere y'abantu. Hari igihe haboneka umuntu uteye ukwe gutandukanye n'abandi bose ku buryo atangaza abamubonye bose. 

Ibi nibyo byabaye ku mugore witwa Duangjay Samaksamam wo muri Thailand uvugwaho kuba ari we mugore ku Isi ufite amaboko manini cyane kandi maremare.

Duangjay Samaksamam w'imyaka 60 y'amavuko uba mu gace ka Surin muri Thailand, afite amaboko manini ndetse n'ibiganza binini cyane bipima toni 1.5 ari nabyo byatumye abaganga bavuga ko ariwe gusa ufite amaboko angana gutya.

Duangjay Samaksamam umugore ufite amaboko manini cyane ku Isi

Kuba amaboko ye yaragannye gutya ngo yabitewe n'indwara yavukanye yitwa 'Macrodystrophia Lipomastosa' yatumye atangira kubyimba amaboko ye afite imyaka 3 gusa y'amavuko. Uko yakomeje gukura ni na ko amaboko ye yakomeye kubyimba ndetse yanabazwe inshuro 4 bayagabanya gusa ntacyo byatanze.

Ukugira amaboko manini cyane yabitewe n'indwara yavukanye izwi nka 'Macrodistrophia Lipomastosa'

Yabazwe inshuro 4 ngo bagabaye ubunini bw'amaboko ye ariko ntibyayabujije gukomeza kurushaho kuba manini

Ubwo Duangjay Samskam yarafite imyaka 22 y'amavuko yafashe umwanzuro wo kuguma mu rugo iwabo ntasohoke ngo abantu batamubona kuko byamuteraga isoni ndetse ngo byatumye anava mu ishuri kuko abo biganaga bamuhaga urwamenyo. Ibi byamuviriyemo kumara imyaka 20 atava iwabo yirinda ko hagira umubona.

Amaboko ya Duangjay Samaksamam apima toni 1.5

Ngo bitewe n'uko abantu bamusekaga bakanamurangarira cyane byatumye amara imyaka 20 yihishe iwabo atajya ahasohoka

Daily Mail yatangaje ko mu 2020 aribwo televiziyo yo muri Amerika ikora ku mateka y'abantu bafite ubuzima budasanzwe yitwa 'TLC', ariyo yanyujijeho ikiganiro ku buzima bwe, aho yatangaje ko yamaze imyaka 20 yarihishe abantu kuko ngo nukugenda mu muhanda bamusekaga ndetse bakanamurangarira bigatuma yumva adatekanye.

Avuga ko kugira amaboko manini cyane byatumye agera ku myaka 60 ntamugabo arabona

Duangjay Samaksmam yatangaje ko kuba yaravukanye iyi ndwara byamugizeho ingaruka zikomeye zirimo nko kuba arinze agira imyaka 60 ntamugabo arabona dore ko avuga ko kuva ari inkumi ntamusore wigeze umutereta. 

Avuga ko iyi ndwara yamuvukishe amahirwe yo kugira umuryango we ku giti cye ndetse abantu bakaba batamufata nk'abandi.


Duangjay Samaksaman ni umucuruzi mu gace ka Surin atuyemo

Kuva ngo yatinyuka agasubira mu ruhame, yahise atangira gukora ubucuruzi bw'ibiribwa aho mu gace atuyemo ka Surin ndetse akaba abufatanya n'umuvandimwe we. 

Duangjay Samaksman akaba ngo ahanzwe amaso yo kuzajya kwandikwa mu gitabo cy'abanyaduhigo cya 'Guiness World Records' nubwo kugeza ubu ntacyo abategura aya marushanwa baratangaza.

Hitezwe ko Duangjay Smaksamam azandikwa mu gitabo cya 'Guiness World Records'



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136489/byamuteye-kwihisha-imyaka-20-byinshi-ku-mugore-ufite-amaboko-manini-cyane-ku-isi-amafoto-136489.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)