Bruce Melodie ntiyahiriwe mu bihembo byihariw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatanzwe ku nshuro ya 12 mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023, muri Kampala Serena Hotel mu muhango witabiriwe n'ibyamamare mu ngeri zinyuranye cyane cyane abafite aho bahuriye n'inganda Ndangamuco muri Uganda.

Ni ibi bihembo byari bihatanyemo abahanzi bakomeye kugeza kuri Burna Boy wo muri Nigeria, kuko yanatwaye igikombe cy'indirimbo y'umwaka.

Muri ibi bihembo bya HiPiPo Music Awards, umunyamuziki Eddy Kenzo yegukanye ibikombe bibiri, birimo icy'umuhanzi w'umwaka (Artist of the Year), igikombe cy'umuhanzi w'umugabo w'umwaka (Best Male Artist) ahigitse Fik Fameica, Joshua Baraka, Allien Skin, B2C ndetse na David Lutalo.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Sitya Loss' yanatwaye igikombe cya 'Best Regional Song' abicyesha indirimbo 'Sisikem' yakoranye na Titus Vybes.

Fik Fameica, Cassper Nyovest, Khaligraph Jones na Navio begukanye igikombe cya 'Africa Best ACT' babicyesha indirimbo 'Mafia' basubiyemo bakoranye.

Alien Skin wabiciye bigacika mu minsi ishize ubwo yari ahanganye na Pallaso bakorera igitaramo ku munsi umwe yegukanye ibikombe. Yatwaye igikombe cy'indirimbo y'umwaka (Song of the year) abicyesha indirimbo ye yise 'Party'.

Uyu muhanzi yanegukanye igikombe cy'indirimbo ifite amashusho meza ikunzwe (Most Viral Song) abicyesha n'ubundi indirimbo ye 'Party', yanegukanye igikombe cy'umuhanzi uri kwigaragaza (Breakthrough Artist).

Diamond yatwaye ibikombe bitatu, kuko yegukanye igikombe cya 'Africa Number One', aho yahigitse indirimbo 'Bonane' ya Deejay Pius, Alyn Sano na Bushali ndetse n'indirimbo 'Fou de Toi' ya Bruce Melodie, Element na Ross Kana.

Uyu muhanzi yanegukanye igikombe cy'indirimbo ikunzwe muri iki gihe mu bihugu by'Akarere k'Afurika y'Iburasirazuba (East Africa Super Hit) abicyesha indirimbo 'Enjoy' yakoranye na Juma Jux.

Diamond yanatwaye igikombe cya 'Africa Best Video' abicyesha 'Achii' yakoranye na Koffi Olomide wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Diamond yanatwaye igikombe cya 'Africa Number One' ahigitse abarimo Asake, Davido, Diamond, Firebo, Kizz Daniel, Rema, Sheebah, Tiwa Savage ndetse na Ayra

Sheebah Karungi wagaragaje ibyishimo bihambaye muri ibi bihembo, yatwaye igikombe cy'umuhanzikazi w'umwaka (Best Female Artist).

Anatwara igikombe cy'indirimbo nziza muri EAC (East Africa Super Video) ahigitse indirimbo zirimo 'Fou de Toi'.

Mu 2018, Bruce Melodie yegukanye igihembo cy'umuhanzi wigaragaje muri Afurika y'Iburasirazuba (East Africa Best Breakthrough Artist) muri HiPiPo Music Awards. Icyo gihe yahigitse Ben Pol, Darassa, Lydia Jazmine, Meddy, Nyashinski, The Band BeCa, The Ben na Ykee Benda.

Muri uriya mwaka kandi, indirimbo 'Binkolera' ya The Ben na Sheebah yahawe igihembo cya Best East African Collabo muri HiPiPo.

Yahigitse 'Babiee' ya Avril na A Pass, 'Barua Kwa Mama' ya Bahati na Eddy Kenzo, 'Just a Dance' ya Buravan na AY, 'Owooma' ya Charly & Nina na Geosteady, 'Throne' ya Navio na King Kaka, 'Body' ya Rabadaba na Jody ndetse na 'Nikungushe' ya Willy Paul na Rayvanny.

Mu bandi bahawe ibihembo barimo Knowless wegukanye icy'umuhanzi wakoze amashusho y'indirimbo meza, binyuze mu ndirimbo ye yise 'Uzagaruke'. Icyo gihe yahigitse 'Zahabu' ya Charly & Nina, 'Ntawamusimbura' ya Meddy na 'Habibi' ya The Ben.

Ni mu gihe 'Slowly' ya Meddy yabaye indirimbo y'umwaka mu cyiciro cy'abahanzi bo mu Rwanda.


Eddy Kenzo yigaragaje cyane kuri ibi bihembo bya HipPiPo byatangiwe muri Uganda


Sheebah Karungi yegukanye ibikombe bibiri muri ibi bihembo


Alien Skin uzwi cyane muri Uganda muri iki gihe yatwaye ibikombe bitatu


Indirimbo 'Bonane' ya Di Pius, Alyn Sano na Bushali yabuze igikombe mu byatanzwe byose







Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136655/bruce-melodie-ntiyahiriwe-mu-bihembo-byihariwe-na-sheebah-na-eddy-kenzo-136655.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)